Abantu 223 bo mu miryango 69 y’Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuze ko batangajwe kandi bishimira uko basanze u Rwanda rusa.
Biganjemo abagore n’abana, bakaba bakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ubwo bageraga i Rubavu ku mupaka wa La Corniche.
Bahavanywe bajya gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo iri i Nyarushishi mu Karere ka Rusizi bakazahamara ibyumweru bibiri mbere yo gusubizwa aho bakomoka.
I Rubavu babwiye itangazamakuru ko bishimiye uko bakiriwe, bariruhutsa bavuga ko ubuzima bubi bari bamazemo igihe burangiye.
Bemeza ko mu mibereho yabo iyo muri DRC bahohoterwaga n’abarwanyi ba FDLR n’abo ifatanya nabo bo muri kiriya gihugu.
Béatrice Ntamukunzi ni umwe mu baganiriye n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Twagiye dusize hano hose ari ishyamba, ahubwo sinzi niba n’iwacu tuza kuhamenya neza kuko ndabona igihugu cyaratekanye cyane kandi gisa neza. Yewe turishimye cyane.”
Célestin Masengesho we avuga ko nubwo yari amaze icyo gihe cyose muri DRC, yari afite icyizere ko azataha kuko yumvaga abahabatanze baharata ubwiza.
Ati: “Twari dufite inzozi zo kuzataha kuko ababyeyi bacu barahavugaga cyane, tukahumva bahavuga tukifuza kuba twahagera. Turishimye cyane kuko kwitwa impunzi ntabwo ari byiza, ahubwo twemeye kuza mu rwatubyaye, rukabyara ba mama na ba sogokuru na sogokuruza.”
Aba baje basanga abandi 326 bari mu miryango 98 na bo bambukiye ku mupaka munini wa La Corniche mu minsi mike ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Prosper Mulindwa yababwiye ko mu Rwanda hagira amategeko ahagenga bityo ko bakwiye kuyakurikiza uko ari.
Yababwiye ko aho bari bamaze imyaka baba, hagira amategeko y’aho ahabanye cyane n’ayo mu Rwanda, ababwira ko ibyiza ari uko bamenya kandi bagakurikiza ay’u Rwanda.
Mulindwa yababwiye ko magendu n’urumogi ari kirazira mu Rwanda.
Ati: “Urugero turubonera ku byo dufatira ku mipaka bizanywe n’abantu bakora ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda. Tujya dufata za mukorogo, urumogi kandi ntabwo byemewe mu Rwanda.”
Yababuriye ko muri bo niba hari uwabicuruzaga cyangwa agahinda urumogi, akwiye kubisiga yo aturutse kuko mu Rwanda bitazamuhira.
Igikorwa cyo kubacyura gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, DRC n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24, Nyakanga, 2025.
Kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda barenga ibihumbi bitanu bamaze gutaha bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo naho kuva mu mwaka wa 2021 abamaze gutahuka ni abantu 11,000.