Nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gisanze hari umuceri upima toni zirenga 700 wavanywe muri Tanzania utujuje ubuziranenge, kigaca buri mucuruzi amande angana na $10,000, ubu bararira ayo kwarika, batakamba ngo Leta ice inkoni izamba.
Baratakambira Leta ngo yumve ko batagambiriye kuzana umuceri wamenetse ngo ugaburirwe Abanyarwanda.
Si $10,000 bazacibwa gusa, ahubwo biravugwa ko bazagezwa n’imbere y’ubutabera.
Amashusho yashyizwe kuri X n’ikinyamakuru The Chronicles arerekana bamwe muri abo bacuruzi batakamba bavuga ko amafaranga bakoresheje mu gutumiza uriya muceri ndetse no bindi batumije bitaragera mu Rwanda ari inguzanyo ya Banki.
Umwe muri bo agaragara agira ati: “ Ndarota mu kanya batentereje cyamunara. Aya mafaranga ni aya Banki. Twe nimutubabarire mutwumve, ntabwo twigeze tugambirira ikintu kibi kuri uru Rwanda”.
Aba bacuruzi batakamba bavuga ko bahemukiwe n’abo baranguyeho, ko ari bo babapfunyikiye ikibiribiri, babaha umuceri wamenetse.
VIDEO – Importers who brought in impounded 740 tons Tanzanian rice, which Gov says doesn't meet regulated standards, will each pay $10,000 (Rwf 12m) fine. Tax agency RRA also says they will be prosecuted. At a meeting last week, one importer brokedown, pleading for "forgiveness" pic.twitter.com/eLE1sKPfjD
— The Chronicles (@ChroniclesRW) March 18, 2024
Ngo aho barangura nta FDA ihaba kandi ni kure cyane y’u Rwanda kuko ari mu bilometero 300 uvuye ku mupaka warwo na Tanzania.
Aba bacuruzi bari gutakamba batya, basanganywe toni 720 ziri mu makamyo 26 kandi hafi ya yose yari apakiye umuceri wamenetse kereka amakamyo atatu yonyine.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Ruganintwari Pascal aherutse kubaganiriza ababwira ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ku isoko ryarwo hazaho umuceri wapfuye.
Yababwiye ko bidashoboka kubera ko Leta ishinzwe kurinda ubuzima bw’abaturage bayo.
Mu nama yagiranye nabo mu Cyumweru gishize, Ruganintwari Pascal yababwiye ko uwo bazasuzuma bagasanga umuceri we wujuje ibipimo byemewe ku isoko hazabaho gukosora amakuru atari yo yari yaramutanzweho akazadohorerwa ukazanwa ku isoko.
Bamwe mu batumije uriya muceri bikaza kugaragara ko umeze nabi, bemeye amakosa yabo bavuga ko batazongera nk’ibyo bakoze.
Icyatangaje abashinzwe ibyinjira mu Rwanda ni ukubona handitseho ko umuceri uri mu mifuka umeze neza ariko mu by’ukuri wigenjemo intete zamenetse.
Ibi bijya kumenyekana, byatangiye ubwo abacuruzi bo mu Rwanda binubiraga ko hari umuceri mwinshi wo mu mahanga wiganje ku isoko ry’u Rwanda.
Byateye benshi amakenga bituma n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gihaguruka ngo kirebe ishingiro ry’ibyavugwaga.
Abayobozi bifuzaga kumenya niba abawutumiza mu mahanga bishyura imisoro uko bikwiye nyuma y’icyemezo cya Leta cyo gusonera umuceri n’ifu y’ibigori ku musoro ku nyongeragaciro (TVA).
Ubusanzwe Itegeko rivuga ko icyiciro cya mbere cy’umuceri cyemerewe kugurishwa ku isoko ryo mu Rwanda kitagomba kurenza 5% by’umuceri umenetse, 15% ku cyiciro cya kabiri na 25% ku cyiciro cya gatatu.
Icyiciro cya mbere cy’umuceri wafatiriwe cyarimo 57% umenetse.
Ikigo Rwanda FDA cyavuze ko ubu bwoko bw’umuceri abantu badakwiriye kuburya, ahubwo ushobora gukoreshwa mu nganda cyangwa nk’ibiryo by’amatungo.
Hagati aho Guverinoma iri gusuzuma uburyo bwo gushyira mu byiciro no gusoresha umuceri hashingiwe ku bwiza bwawo.