Ubwo yari yagiye kuganira n’abaturage ngo bamugezeho ibibazo nawe azabigeze kuri Guverinoma, Abatwa bo mu gace kitwa Mwaro babwiye Minisitiri Imelde Sabushimike kubashakira amabati bagasakara inzu, abasubiza ko ntayo Leta ifite.
Bamubwiye ko amabati Leta yari yarabemereye, bayategereje amaso ahera mu kirere.
Minisitiri Imelde Sabushimike yasubije ko n’ubwo nta mabati Leta yabona muri iki gihe, ariko bashonje bahishiwe kuko ashobora kuboneka ‘bidatinze.’
Hagati aho yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukora ibarura ryimbitse bakamenya abakeneye amabati abo ari bo kandi bigakorwa nta kimenyane kibijemo.
Abatuye muri nyakatsi bagomba kubarurwa kugira ngo amabati naza, imibare yabo izabe izwi.
Minisitiri Imelde Sabushimike asanzwe ashinzwe imibereho myiza n’ubwuzuzanye mu ngo mu Burundi.
Abatwa b’i Mwaro bamubwiye ko bafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira ubutaka bwo bwo guturaho cyangwa ubwo guhinga ho bushobora kwita ko ari ubwabo bwite.
Ngo ubwo bafite ni ubwo bakatiwe n’abandi.
Babwiye Minisitiri ko ntaho bitaniye n’ibyo kera bitaga ‘ubugererwa’ kandi ngo byaraciwe ku gihe cy’Abakoloni.
Abayobozi mu Burundi bari gusura abaturage aho batuye ngo babaganirize bumve ibibazo bikomeye bafite.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko ari amayeri ya Politiki yo gukurura imitima y’Abarundi mu gihe hasigaye ‘igihe gito’ ngo amatora y’Umukuru w’igihugu abe.