Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Ba Polisi Ya Malawi Bari Mu Rwanda Kwiga Kurwanya Iterabwoba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Abayobozi Ba Polisi Ya Malawi Bari Mu Rwanda Kwiga Kurwanya Iterabwoba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 February 2022 5:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Gashyantare, 2022 intumwa enye za Polisi ya Malawi ziyobowe n’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi wungirije ushinzwe imiyoborere, DIGP/A  Merlyne Yolamu ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Bakiriwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakirwa n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza.

Yari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda  bayobora amashami yayo atandukanye.

Aba bashyitsi baje mu rugendoshuri ruzibanda ku gusura amashuri, ibigo n’amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
DIGP/A Merlyne Yolamu

Muri ayo mashami harimo irishinzwe gukoresha imbwa mu bijyanye n’umutekano, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, bazanasura kandi ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’imiyoborere.

Ubwo yakiraga aba bashyitsi, DIGP/AP  Ujeneza yabifurije ikaze no kugubwa neza mu Rwanda.  Yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bamaze igihe bafitanye imikoranire n’imibanire myiza ndetse hari na byinshi bamaze kugeraho.

Ati: ‘ Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi tumaze igihe dufitanye imikoranire kandi n’ubu iracyakomeza, dusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu gukomeza gushimangira umutekano w’abaturage bacu. Hari byinshi iyi mibanire imaze kutugezaho bifatika harimo amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zasinye mu mwaka wa 2019. “

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal

Amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zifitanye  ashingiye k’uguhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kubaka ubushobozi m’ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Mu ijambo rya DIGP/A  Merlyne Yolamu yavuze ko uruzinduko rwabo ruzibanda ku gusura ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Hari ibibazo by’iterabwoba  byugarije isi yose, natwe tumaze igihe gito dushinze ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba. Ishami ryanyu ryo rimaze igihe kinini bityo rero hari ibyo twarigiraho.”

DIGP Yolamu yavuze ko bazasura n’ ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, aho hose n’ahandi acyemeza ko bazahakura  ubumenyi.

Yakomeje ashima umusaruro umubano wa Polisi z’ibihugu byombi umaze gutanga.

Polisi zombi zibanye bishingiye ku masezerano zagiranye mu mwaka wa 2019.

Mu ishyirwa mu bikorwa byayo habamo no kohererezanya abapolisi bagahana amahugurwa.

Ikindi ni uko abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi baherutse kugenderanirana.

Abayobozi bakuru ba Polisi z’impande zombi mu ifoto rusange
TAGGED:featuredMalawiPolisiRwandaUjeneza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pele Wabaye Icyamamare Ku Isi Mu Mupira W’Amaguru ARAREMBYE
Next Article Sena Irashaka Ko Minisitiri W’Intebe Ayisobanurira Icyo Leta Iteganya Ku Bibazo Biri ‘Mu Midugudu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?