Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Bakuru Muri COGEBANQUE Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abayobozi Bakuru Muri COGEBANQUE Batawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2022 8:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu minsi mike ishize abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, bazindukiye mu Biro bya Banki ya COGEBANQUE bajyanywe yo no guperereza ibya ruswa no gusesagura umutungo bihavugwa.

Taarifa yamenye neza ko hari abayobozi bakuru muri iyi Banki batawe muri yombi barimo Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’inguzanyo witwa Georges Ndizihiwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubucuruzi witwa Joel Kayonga.

Bajyanywe kubazwa ibya ruswa no gusasegura umutungo babikijwe na rubanda kandi amakuru avuga ko muri iyi dosiye harimo n’umwe mu bafite imigabane minini muri iyi Banki.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda kandi ubusanzwe iyo iki cyaha gihamye ugikekwaho ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amande atarenze miliyoni Frw 5.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakuru dufite avuga ko aba bagabo bombi basinyiye umwenda rwiyemezamirimo witwa David Byuzuza ungana na Miliyari Frw 4, uyu ariko ayo mafaranga ayakoresha nabi.

Uyu Byuzuza ni rwiyemezamirimo ukorera umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya COGEBANQUE kandi akayigiramo n’imigabane.

Iby’uko bariya bantu bafunzwe byemejwe n’Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE witwa  Guillaume Ngamije Habarugira.

Yabwiye Taarifa ko bariya bagabo batawe muri yombi bakaba bari gukorwaho iperereza.

Ku rundi ruhande, yatwemereye ko nawe ari kubazwa n’Ubugenzacyaha kuri kiriya kibazo, akabazwa nk’umuyobozi mukuru wa Banki ivugwamo kiriya cyaha.

- Advertisement -

Telefoni yacu yayitabye ahagana saa tatu z’ijoro akiri mu Biro, ari kuganira n’abo kiriya kibazo kireba.

Yatubwiye ko ‘nta byinshi yavuga ku idosiye iri gukorwaho iperereza’, ahubwo ko twamureka agasubira mu nama.

Twaje kumenya ko iriya nama yarangiye mu masaha akuze y’ijoro.

TAGGED:COGEBANQUEfeaturedUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Umuyobozi Aravugwaho Gushuka Abaturage Bagafata Amafaranga Atabagenewe
Next Article Musanze: Abize ‘Ubugenzacyaha Bw’Ibanze’ Bahawe Impamyabumenyi
1 Comment
  • Isma says:
    06 September 2022 at 11:04 am

    Nibyiza gutara amakuru nkaya ariko gushyushya abantu nabyo sibyo utanga amakuru y’ibice bice. Ahubwo mwakwicara mugatohoza neza ikibazo. Ubu ibyo muvuze musanze ataribyo cg bituzuye kubera kurwanira byacitse mwabigenza mute? Ko mugiye gukora nka BBC namwe vuba aha? Byashyushye muyireke cg kumvisha abantu ibyo nubundi bitabaha cg bitabafitiye umumaro rimwe na timwe mwabireka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Hari Kwigwa Uko Ibiganiro Bya EAC Byahuzwa N’Ibya SADC

Joe Biden Arembejwe Na Cancer Ifata Ubugabo

Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri

Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?