Minisiteri y’uburezi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abanya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga agamije kuzubaka amacumbi( campus) mashya y’abanyeshuri bigira gukorera porogaramu za mudasobwa mu Karere ka Nyabihu.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Miliyoni 7.9 $ ni ukuvuga miliyari 7 Frw zirenga.
Amasezerano yo gushyira mu bikorwa uriya mushinga yashyizweho umukono na Minisitiri w’uburezi, Dr Valentine Uwamariya, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana n’Umuyobozi uhagarariye KOICA mu Rwanda witwa Chon Gyong Shik.
Uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2025.
Bimwe mu bika byariya masezerano bivuga ko amafaranga azashyirwa muri uriya mushinga, azafasha muri byinshi harimo guhugura abarimu, abanyeshuri n’abandi bashinzwe kwita ku kigo cya Rwanda Coding Academy.
Ikoranabuhanga ni imwe mu ngamba u Rwanda rwashyizemo ingufu mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, ubukungu n’ibindi.
Umuhati warwo muri uru rwego ugaragarira mu kubaka amashuri ari ku rwego mpuzamahanga yigisha ikoranabuhanga harimo Rwanda Coding Academy n’ibigo by’amashuri makuru na za Kaminuza nka African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’ibindi.
Koreya Y’Epfo Mu Ikoranabuhanga…
Kuba Koreya y’Epfo ikorana n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga ni amahirwe kuri rwo kuko kiriya gihugu cyo muri Aziya kiri mu bya mbere ku isi bifite abahanga mu ikoranabuhanga.
Ni abahanga mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na porogaramu zabyo.
Kimwe mu bigo byo muri Koreya y’Epfo bizwi mu ikoranabuhanga rihanitse ni ikitwa Samsung.
Kiri mu bigo bikora mudasobwa na telefoni zikomeye kandi nziza kurusha izindi ku isi.