Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abikorera Basabwe Gushora Mu Buhinzi Buvuguruye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abikorera Basabwe Gushora Mu Buhinzi Buvuguruye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2025 5:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Cyubahiro Bagabe Mark asaba abikorera ku giti cyabo kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Yabisabye kuri uyu wa Gatatu Tariki 18, Kamena, 2025 ubwo hatangizwaga uburyo buzafasha mu gutuma buba ubwa kijyambere binyuze mu kigega cyo guteza imbere ishoramari mu buhinzi.

Ni uburyo bise Rwanda Climate Smart Agriculture Investment Plan (CSA-IP).

Ubu buryo buzafasha ubuhinzi bw’u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bukazashyirwa mu bikorwa k’ubufatanye bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ikigega nyarwanda kita bidukikije, Rwanda Green Fund, n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’ubuhinzi, International Finance Corporation (IFC).

Mu gihe kirambye, izafasha mu gutuma ubuhinzi bwo mu Rwanda bwihagararaho, bugahangana n’ikirere gikunze kwibirindura kikangiriza benshi.

Ibyo bizagendana no guha abashoramari uburyo bwo kuhashora imari.

Minisitiri Bagabe ati: ” Gahunda ije ihuza n’iya Leta yo kwihutisha iterambere binyuze muri gahunda yo kuzamura umusaruro mu buhinzi twita Rwanda Strategic Plan for the Transformation of Agriculture (PSTA5)”.

Minisitiri Bagabe Cyubahiro Mark.

Ni gahunda y’uko uwo musaruro uzatuma abaturage bihaza mu biribwa, bakagira n’ibyo basagurira isoko bityo n’ubukungu bukazamuka muri rusange.

Teddy Mugabo Mpinganzima uyobora Ikigega nyarwanda kita ku bidukikije, Rwanda Green Fund, avuga ko iriya gahunda izagira akamaro mu gutuma ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere buhama.

Teddy Mugabo Mpinganzima

Ibikubiye muri iyo gahunda bivuga ko hari hegitari

83,250 zizatunganywa kugira ngo zihingweho mu buryo buzakoresha kuhira imyaka.

Abahinzi 170,200 bazahuzwa n’ibigo 375 kugira ngo imikoranire yabo izafashe mu buhinzi bukoresha ifumbire mvaruganda, imbuto y’indobanure no kubona amafaranga yo kwagura ubwo buhinzi.

Abo mu kigo kizatera inkunga uyu mushinga bashima Leta y’u Rwanda uko ikora ngo ivugurure ubuhinzi.

Uhagarariye ikigo IFC mu Rwanda witwa Jiyeon Janice Ryu avuga ko bishimira gutera u Rwanda inkunga mu mishinga rwanogeje.

Abaterankunga bashima uko u Rwanda rukoresha inkunga

N’ubwo ubuhinzi ari ingenzi mu iterambere, buhura n’imbogamizi zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Zitubya umusaruro, abahinzi ntibihaze mu biribwa kuko baba basaruye bike.

Leta ifite gahunda y’uko abikorera ku giti cyabo bazamura uruhare rwabo mu musaruro mbumbe, rukava kuri 15.9% ni ukuvuga Miliyari $2.2 ahubwo rukagera kuri 21.5% angana na Miliyari $ 4.6.

Gahunda ivugwa muri iyi nkuru iteganya ko amafaranga angana na 2/3 azabanza gushyirwa mu gutunganya amazi yo kuhiza no gutera ibiti ahantu byashobora gufata ubutaka no kurinda isuri.

Azafasha kandi mu kwita ku matungo ngo azamure umusaruro no gutunganya ubutaka ngo bube bwiteguye kwakira no gukuza imyaka ibutewemo.

TAGGED:CyubahirofeaturedMinisitiriUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwishyura Amazi Bigiye Kujya Bikorwa Nk’Uko Cashpower Ibigenza
Next Article Ingabire Victoire Umuhoza Yategetswe Kwitaba Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?