Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Cyubahiro Bagabe Mark asaba abikorera ku giti cyabo kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.
Yabisabye kuri uyu wa Gatatu Tariki 18, Kamena, 2025 ubwo hatangizwaga uburyo buzafasha mu gutuma buba ubwa kijyambere binyuze mu kigega cyo guteza imbere ishoramari mu buhinzi.
Ni uburyo bise Rwanda Climate Smart Agriculture Investment Plan (CSA-IP).
Ubu buryo buzafasha ubuhinzi bw’u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bukazashyirwa mu bikorwa k’ubufatanye bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ikigega nyarwanda kita bidukikije, Rwanda Green Fund, n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’ubuhinzi, International Finance Corporation (IFC).
Mu gihe kirambye, izafasha mu gutuma ubuhinzi bwo mu Rwanda bwihagararaho, bugahangana n’ikirere gikunze kwibirindura kikangiriza benshi.
Ibyo bizagendana no guha abashoramari uburyo bwo kuhashora imari.
Minisitiri Bagabe ati: ” Gahunda ije ihuza n’iya Leta yo kwihutisha iterambere binyuze muri gahunda yo kuzamura umusaruro mu buhinzi twita Rwanda Strategic Plan for the Transformation of Agriculture (PSTA5)”.

Ni gahunda y’uko uwo musaruro uzatuma abaturage bihaza mu biribwa, bakagira n’ibyo basagurira isoko bityo n’ubukungu bukazamuka muri rusange.
Teddy Mugabo Mpinganzima uyobora Ikigega nyarwanda kita ku bidukikije, Rwanda Green Fund, avuga ko iriya gahunda izagira akamaro mu gutuma ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere buhama.

Ibikubiye muri iyo gahunda bivuga ko hari hegitari
83,250 zizatunganywa kugira ngo zihingweho mu buryo buzakoresha kuhira imyaka.
Abahinzi 170,200 bazahuzwa n’ibigo 375 kugira ngo imikoranire yabo izafashe mu buhinzi bukoresha ifumbire mvaruganda, imbuto y’indobanure no kubona amafaranga yo kwagura ubwo buhinzi.
Abo mu kigo kizatera inkunga uyu mushinga bashima Leta y’u Rwanda uko ikora ngo ivugurure ubuhinzi.
Uhagarariye ikigo IFC mu Rwanda witwa Jiyeon Janice Ryu avuga ko bishimira gutera u Rwanda inkunga mu mishinga rwanogeje.

N’ubwo ubuhinzi ari ingenzi mu iterambere, buhura n’imbogamizi zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.
Zitubya umusaruro, abahinzi ntibihaze mu biribwa kuko baba basaruye bike.
Leta ifite gahunda y’uko abikorera ku giti cyabo bazamura uruhare rwabo mu musaruro mbumbe, rukava kuri 15.9% ni ukuvuga Miliyari $2.2 ahubwo rukagera kuri 21.5% angana na Miliyari $ 4.6.
Gahunda ivugwa muri iyi nkuru iteganya ko amafaranga angana na 2/3 azabanza gushyirwa mu gutunganya amazi yo kuhiza no gutera ibiti ahantu byashobora gufata ubutaka no kurinda isuri.
Azafasha kandi mu kwita ku matungo ngo azamure umusaruro no gutunganya ubutaka ngo bube bwiteguye kwakira no gukuza imyaka ibutewemo.