Mu mahanga
‘Abishe’ Laurent-Desiré Kabila bababariwe

Perezida Felix Tshisekedi yahaye imbabazi abantu bose bahamijwe uruhare mu rupfu rwa Laurent- Desiré Kabila wayoboye Repubulika ya Demukarasi ya Kongo guhera muri 1997 kugeza muri 2001 ubwo yapfaga arashwe. Abahawe imbabazi barimo Col Eddy Kapend na bagenzi be 28.
Icyemezo cya Perezida Tshisekedi gihinyuje ibyo yari yarasabwe n’uwo yasimbuye akaba ari n’umuhungu wa Laurent Desire Kabila witwa Joseph Kabila.
Yari yaramusabye kutazarekura bariya bantu.
Ku ikubitiro abantu 39 nibo bafashwe bakurikiranwaho uruhare mu iraswa n’iyicwa rya Muzehe Kabila, muri bo 11 baguye muri gereza hasigara 28.
Muzehe Laurent Desiré Kabila yapfuye arashwe tariki 16, Mutarama, 2001.
Abazwi cyane mu bafunzwe bamaze kwemezwa icyaha n’inkiko ni Col Eddy Kapend wahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo za DRC, uwahoze ari umujyanama wihariye mu by’umutekano witwa Nono Lutula na Georges Leta wahoze ashinzwe urwego rw’iperereza muri kiriya gihugu hamwe n’abandi.
Perezida Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kubarekura, bagatangira umwaka wa 2021 bidegembya.
Inkiko zari zarabakatiye gufungwa burundu ariko Col Kapend na bagenzi be bahakana uruhare urwo arirwo rwose mu rupfu rwa Muzehe Kabila, Se wa Joseph.
Imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yari imaze imyaka myinshi ivuga ko ziriya mfungwa zifunzwe mu buryo butubahiriza uburenganzira bwa muntu, igasaba ko barekurwa.
Muri yo harimo umuryango witwa Bill Clinton Foundation For Peace n’indi.
Bivugwa ko muri gereza aho bari bafungiye bari babayeho nabi kandi imibiri yaracitse intege.
Bari bafungiwe muri gereza nkuru ya Makala iri i Kinshasa.
Perezida Tshisekedi kandi yahaye imbabazi abantu bose bari barahamijwe ibyaha bagakatirwa urwo gupfa.
Ku rundi ruhande ariko ntiyababariye abantu bahamijwe ibyaha birimo ibyo kunyereza umutungo wa Leta.
Umwe muri aba ni Bwana Vital Kamerhe wigeze kumubera umuyobozi w’Ibiro bye akaza guhamwa n’ibyaha birimo ibyo kunyereza miliyoni nyinshi z’amadolari y’Amerika zari zigenewe kubaka ibikorwa remezo mu minsi 100 yakurikiye itorwa rya Felix Tshisekedi.

Col Kapend
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga16 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club