Umuyobozi wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo mu buzima busanzwe, Valérie Nyirahabineza avuga ko iyo baganiriye n’abahoze muri FDLR bababwira ko iyo bashatse gutaha hari abababwira ko mu Rwanda ari ah’ibibazo.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye abitabiriye umuhango wo kwakira abaherutse kuva muri FDLR bari bamaze iminsi mu kigo bahugurirwamo cy’i Mutobo kiri mu Karere ka Burera.
Nyirahabineza yabwiye abari bamaze iminsi bahugurirwa muri kiriya kigo ko batazicuza impamvu bahisemo gutaha.
Avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye abatashye bagasubizwa imitungo yabo binyuze mu bitwa MAJ, hakabaho ibiganiro bigamije ko ntawe urengana.
Babahuza n’abanyamategeko ba MAJ bakababuranira kandi ngo hari benshi basubijwe iyo mitungo.
Nyirahabimana avuga ko ibyo bikorwa hashingiwe ku miyoborere myiza yatanzweho umurongo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ati: “ Abavuye muri FDLR iyo bageze hano i Mutobo, icya mbere dukora ni ukubahumuriza kuko iyo bari muri Congo babwirwa ko mu Rwanda ari mu muriro.”
Avuga ko Abanyarwanda bagombye kuzirikana ko batagomba gukoresha imbaraga zabo mu gusebya igihugu cyabo, ahubwo bakwiye kucyubaka, bakacyubahisha.
Avuga ko bibabaje kuba hari abazi ukuri bakaguceceka kandi bazi neza uko ibintu bimeze mu Rwanda.
Nyirahabineza avuga ko urubyiruko ari rwo rugomba kwamagana abo bantu kuko ari bo batokoza isura y’u Rwanda.
Icyo bagomba gukora ku ikubitiro ni uguhangana n’abahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uburyo bumwe abagiramo inama bagomba kubikoramo ni ugukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’iriya Komisiyo avuga ko abavuga ko abagize ubuyobozi bwa FDLR ari abantu bashaje babeshya.
Valérie Nyirahabineza avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira abarwanyi bazatahuka.
Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi iharitswe kandi haricyari Abanyarwanda bagitahuka.
Kuva icyo gihe, abarwanyi benshi bashyizwe mu ngabo z’u Rwanda bituma babona uburyo bwo gukorana n’abo bahoze bahanganye, bubaka igisirikare kimwe.
Muri iyi nama yigaga k’ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’ibiyaga Bigari.
Umwe mu banyacyubahiro bayitabiriye ni Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana.