Ababuka mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo bigaragambije. Basabaga ko bahembwa amafaranga bakoreye biyuha akuya none bakaba bashonje.
Muri rusange abaturage 60 nibo bubaka inyubako zo muri iri shuri.
Ni abafundi, abayede, abasiga irange n’abakotera.
Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 7, Ukwakira, 2022, bazindukiye kuri iryo shuri basaba guhabwa amafaranga y’ukwezi bakanavuga ko bahagaritswe mu kazi mu buryo batamenyeshejwe mbere.
Bamwe baberewe mo amafaranga Frw 80,000 abandi bakaberwamo aruta ayo cyangwa ari munsi yayo gato.
Ngo basabwe ibyangombwa kugira ngo bahabwe amafaranga yabo, barabitanga ariko ngo ntibishyurwa kandi barakoze akaizi kabo neza.
Ikibazo ni uko ngo badahembwa kandi bakeneye kohereza abana ku ishuri no gucyemura ibibazo bimwe na bimwe.
Hari uwagize ati: “Nakoreye hano muri KIE ariko baratubabaje, baratubeshya, ntituzi ibibazo byahabaye, ntibashaka kubitubwira, turaza bakatubwira ngo turabona ubutumwa, turabona ubutumwa… Icyumweru cyirashira, ukwezi kurashira.”
Taarifa yahamagaye Umuyobozi Nshingwabikorwa muri iki kigo witwa Wilson Nzitatira ariko ntiyariri ku murongo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatovu witwa Alexis Nshimiyimana yabwiye Taarifa ko nawe ayo makuru atayazi, ahubwo ko agiye kuyabaririza.
Ahahoze KIE ubu hakorera ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rigisha ubuvuzi, University of Rwanda, College of Medecine.