Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa avuga hari abasirikare 7,400 bahunze igisirikare cya DRC bihuza n’umutwe ayoboye.
Nangaa avuga ko hari abandi bashaka kugana igisirikare ayoboye bakazashinga ingabo z’igihugu, yemeza ko ‘zizasimbura’ igisirikare cya DRC mu gihe kiri imbere.
Kuri Nangaa, ibiri kuba muri iki gihe ni urugero rw’ibiri hafi kuba aho AFC/M23 iteganya kuzashinga igisirikare gishya bise Armee Revolutionnaire Congolaise.
Ni igisirikare avuga ko kizaba ari icy’umwuga kikazaba kitavangura mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Hagati aho, ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko buteganya kuzakira abandi basirikare 12,000, bose bikaba biteganyijwe ko bazarema igisirikare gishya cya DRC.
Ati: “Izi zizaba ingabo z’igihugu, zibe ingabo zizira ivangura kandi ziharanira ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.”
Yunzemo kandi ko hari gahunda yo kuzafata igisirikare cya DRC gisanzwe bakakivanga n’iza AFC/M23.
Kivu Today yanditse ko hari amakuru ava muri uyu mutwe w’inyeshyamba y’uko uri gutakaza abarwanyi benshi mu ntambara bari kurwana na DRC.
Kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa buravuga kubyo Corneille Nangaa yatangaje.