AFC/M23 Yamuritse Uruganda Rw’Imirasire Y’Izuba

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Abayobozi ba AFC/M23 batashye uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire rufite ubushobozi bwa megawati 3.7 rwashyizwe ku nkengero z’umujyi wa Goma, mu rwego rwo gukemura ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amashanyarazi kimaze imyaka myinshi giterwa n’intambara n’ibura ry’ibikorwaremezo bihagije.

Uru ruganda rwubatswe n’ikigo cyigenga cyitwa Nuru Congo Connecté, ruje mu gihe ibice byinshi by’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bya Goma byangiritse kubera intambara.

Hari nibitarubatswe kuva kera, bigatuma abaturage benshi batabona amashanyarazi yizewe.

Abayobozi bavuga ko uyu mushinga uri mu mugambi mugari wo kwagura vuba serivisi z’amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ubucuruzi n’ingo byari bisanzwe bishingira ku bundi buryo buhenze kandi butizewe burimo no gukoresha moteri zitanga amashanyarazi.

Willy Manzi, wungirije gutverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu mushinga ufite intego nini.

Ati: “Turi mu gikorwa cyo kugeza amashanyarazi muri buri gace ka Goma mbere y’ukwa gatandatu, tukqgera ku rwego rutari rwigeze rugerwaho mbere.”

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzongerera ingufu nyinshi ku muyoboro w’amashanyarazi wo muri ako gace, kandi rukagaragaza intambwe igana ku gukoresha ingufu zisubira (renewable energy) no gukwirakwiza amashanyarazi mu buryo butegamiye cyane ku muyoboro mugari usanzwe udahagaze neza muri aka karere.

Abashyigikiye uyu mushinga bawugaragaza nk’intambwe yo kongera kubaka no gukemura ibibazo byihutirwa by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bakizera ko kongera amashanyarazi bizafasha mu kuzahura umujyi no kuwushyiramo ituze.

Nubwo hakiri ibibazo by’umutekano n’imiyoborere, uyu mushinga ugaragaza ko hari kwiyongera k’ubufatanye n’ibigo byigenga no gukoresha ingufu zisubira mu rwego rwo gukemura ibura ry’ibikorwaremezo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Sosiyete Nuru iterwa inkunga n’abashoramari bakomeye bane, barimo Leta y’Ubufaransa ndetse na Eric Schmidt, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Google, n’abandi.

Umushinga wo kugeza amashanyarazi mu mujyi wa Goma uri mu bikorwa bishyigikiwe na Guverinoma y’intara ya Kivu y’amahoro, intego y’uyu mushinga ukaba guha abaturage bo muri ako gace amahirwe yo kugira uruhare rugaragara mu kongera kubaka igihugu cyabo.

Ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubagezaho amashanyarazi yizewe, bityo bagashobora guteza imbere ubucuruzi, ubuvuzi n’uburezi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *