Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Afghanistan yatangaje ko igihugu kiri mu kaga cyatewe n’umutingito wishe abantu 600, ukaba ufite ubukana bwa Richter bwa 6.0.
Ubukana bwawo bwari bunini ku buryo bwumvikanye no mu Murwa mukuru wa Pakistan witwa Islamabad.
Wasenye inzu nyinshi z’i Kabul mu Murwa mukuru wa Afghanistan.
BBC yanditse ko hari n’abantu bo mu bice byo mu misozi miremire bahuye n’akaga ariko bigoye gutabara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana rivuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo n’abana bahuye n’akaga nabo batabarwe.
Iri shami rivuga ko abo bana hamwe n’ababyeyi babo bagwiriwe n’inkuta, bikaba bikenewe ko batabarwa batarashiramo umwuka.
Ikibabaje nk’uko BBC yabyanditse ni uko imihanda igana aho ibyo byago byabereye yasenyutse.
Bamwe mu bahitanywe n’iki kiza ni abasanzwe bafite inzu zubatswe ku mpinga z’imisozi miremire ya Afghanistan, igihugu ahanini kigizwe n’imisozi.
Gusa iki gihugu gisanganywe imitingito myinshi ariko kuri iyi nshuro abantu benshi bakutse umutima.
Ubusanzwe ubukana bw’ibyo umutingito wangiza bukara cyangwa bukoroha bitewe n’igipimo cyawo n’intera wahereyeho mu bujyakuzimu.
Uwabaye muri Afghanistan kuri iyi nshuro watangiriye muri Kilometero umunani mu bujyakuzimu.
Iyo intera ari ndende bituma ubukana wari bugerane imusozi buhagera ari buke bitewe n’urugendo, bivuze ko uriya waturutse mu bilometero umunani wangije byinshi.
Hari imitingito ituruka kure cyane ikuzimu ndetse hari n’iva mu Ntera ya Kilometero 70.
Ni intera wagereranya no kuva muri Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali ukagera muri Rond Point y’i Kayonza.
Igice cya Afghanistan gikunze kumvikanamo imitingito ni igituriye imisozi ya Himalaya.