Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afrobasket 2021 Q : U Rwanda Rwatsinzwe Rugikubita
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Afrobasket 2021 Q : U Rwanda Rwatsinzwe Rugikubita

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2021 8:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yaraye itsinzwe n’iya  Mali mu mukino wa wa mbere w’imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika “FIBA AFROBASKET 2021 Qualifiers”ku  manota 51 kuri 76.

Uyu mukino wabereye muri Salle Mohamed Mzali iri i Monastir muri Tunisia.

Wari umukino warwo wa mbere mu itsinda rya kane ruherereyemo. Ruri  kumwe na Nigeria yamaze kubona intsinzi ya mbere ubwo yatsindaga Sudani y’Epfo ku  manota 75-70 mu mukino wabanje muri iri tsinda.

Umukino waraye uhuje u Rwanda na Mali wari ukomereye u Rwanda cyane cyane abakina bugarira. Abakinnyi b’u Rwanda bagowe no kubuza aba Mali kwinjiza amanota cyane cyane mu gace ka mbere n’aka gatatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda witwa Shyaka Olivier niwe mukinnyi warwo watsinze amanota menshi( atatu).

Ku rundi ruhande ariko ntiyamazemo igihe kirekire kuko yamaze mu kibuga iminota itandatu n’amasegonda 14.

Kenny Gasana niwe mukinnyi w’u Rwanda wamaze umwanya mu kibuga.

Yakinnye iminota 33 n’amasegonda 24.

Prince Chinenye Ibeh wakinnye umukino we wa mbere nk’Umunyarwanda yamaze mu kibuga iminota 30’32”

- Advertisement -
Aba bahungu batsinzwe rugikubita

Ntibazatenguhe Perezida Kagame…

Tariki 12, Gashyantare, 2021 nibwo iyi kipe yuriye indege igana muri Tunisia mu marushanwa ya AfroBasket. Bagiye mu ndege ya RwandAir bahawe na Perezida Paul KAGAME ibageza iyo bajya ntaho ikatiye.

Iyi kipe iri gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2021 Qualifiers”.

Iyi mikino iri kubera ahitwa Monastir muri Tunisia kuva tariki 17 kugera tariki 21 Gashyantare 2021.

Itsinda ryose ryaturutse mu Rwanda ririmo abantu  31 barimo abakinnyi 16 n’abandi icyenda bagize itsinda ry’abatoza.

Perezida Kagame akunda Basket. Itsinda riri muri Tunisia ntirizamutenguhe
TAGGED:BasketfeaturedGasanaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyamamare Kelly Clarkson Na Madamu Biden Imbere Y’Abafana
Next Article Ntabwo Ndi Mu Bakurikiza Icyo Abazungu Bavuze Cyose- Kagame Abwira CNN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?