Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Africa Na UNICEF Bigiye Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Myigire Mu Bihugu Birimo u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Airtel Africa Na UNICEF Bigiye Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Myigire Mu Bihugu Birimo u Rwanda

admin
Last updated: 01 November 2021 4:08 pm
admin
Share
SHARE

Airtel Africa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) basinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu, agamije kwihutisha ikoranabuhanga mu myigire muri Afurika binyuze mu kugeza internet ku mashuri, ndetse abanyeshuri bakabasha kubona gahunda z’amasomo ku buntu.

Ni gahunda izakorerwa mu bihugu 13 bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda.

Ni gahunda yitezweho gufasha cyane abanyeshuri bakennye kuko izatanga uburyo bufite ireme bwo kwiga kuri bose, ku buryo buri mwana azagira amahirwe yo kubyaza umusaruro ubushobozi bwe.

Airtel Africa nk’ikigo gikomeye mu itumanaho na serivisi z’imari kuri telefoni muri Afurika, ni cyo cya mbere cyigenga gitanze amafaranga menshi muri gahunda ya ‘Reimagine Education’, yatangijwe na UNICEF mu 2020.

Igamije guhamagarira inzego za leta n’iz’abikorera gushora imari mu buryo bwo kwiga bukoresha ikoranabuhanga bukenewe kandi bwafasha buri mwana hirya no hino ku isi.

Bwitezweho gufasha abana bose gukomeza amasomo muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa UNICEF muri Afurika, Henrietta Fore yavuze kuri miliyoni amagana menshi z’abana muri Afurika, amasomo yabo yahungabanye cyangwa akaba ahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Mu guharanira uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga ku bana muri Afurika, ubu bufatanye na Airtel Africa buzatuma kwiga kw’abana bisubira ku murongo.”

Biteganywa ko muri iyi gahunda y’imyaka itanu, Airtel Africa izatanga miliyoni $57 kugeza mu mwaka wa 2027. Ni amafaranga agera muri miliyari 58 Frw.

Iyo gahunda izita ku guteza imbere ikoranabuhanga n’indi nkunga ikenewe mu kugeza internet ku mashuri n’abaturage basanzwe, no gufasha abanyeshuri kubona ku buntu amasomo atandukanye atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Izanafasha UNICEF kubona amakuru akenewe ajyanye no kwagura gahunda yo kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga no kunoza uburyo bwatuma irushaho guhaza ibyifuzo by’abanyeshuri bo muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Olusegun Ogunsanya, yavuze nk’ikigo gikora ubucuruzi, bafata uburezi nk’urwego rw’ingenzi muri gahunda batera inkunga.

Ati “Dushishimishijwe cyane no kuba ubu bufatanye na UNICEF buzadufasha kwihutisha uburyo tugera ku ntego. Inahuye n’itangira rya gahunda yacu yo gukora mu buryo burambye, igaragaza neza uburyo dushyize imbere uburezi.”

“Dushimishijwe no gufatanya na UNICEF mu guteza imbere uburezi kuri uyu mugabane binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona internet n’amasomo yo mu ikoranabuhanga, byose bigamije kuzana impinduka.

Ibindi bihugu iyi gahunda izageramo ni Chad, Congo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.

 

TAGGED:Airtel AfricafeaturedHenrietta ForeUNICEF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Ngirente Yitabiriye Inama K’Ukurengera Ibidukikije Ku Isi
Next Article Abasirikare 1000 Ba Guinea Bashyizwe Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?