Dukurikire kuri

Imibereho Y'Abaturage

Airtel Africa Na UNICEF Bigiye Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Myigire Mu Bihugu Birimo u Rwanda

Published

on

Airtel Africa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) basinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu, agamije kwihutisha ikoranabuhanga mu myigire muri Afurika binyuze mu kugeza internet ku mashuri, ndetse abanyeshuri bakabasha kubona gahunda z’amasomo ku buntu.

Ni gahunda izakorerwa mu bihugu 13 bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda.

Ni gahunda yitezweho gufasha cyane abanyeshuri bakennye kuko izatanga uburyo bufite ireme bwo kwiga kuri bose, ku buryo buri mwana azagira amahirwe yo kubyaza umusaruro ubushobozi bwe.

Airtel Africa nk’ikigo gikomeye mu itumanaho na serivisi z’imari kuri telefoni muri Afurika, ni cyo cya mbere cyigenga gitanze amafaranga menshi muri gahunda ya ‘Reimagine Education’, yatangijwe na UNICEF mu 2020.

Igamije guhamagarira inzego za leta n’iz’abikorera gushora imari mu buryo bwo kwiga bukoresha ikoranabuhanga bukenewe kandi bwafasha buri mwana hirya no hino ku isi.

Bwitezweho gufasha abana bose gukomeza amasomo muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa UNICEF muri Afurika, Henrietta Fore yavuze kuri miliyoni amagana menshi z’abana muri Afurika, amasomo yabo yahungabanye cyangwa akaba ahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Mu guharanira uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga ku bana muri Afurika, ubu bufatanye na Airtel Africa buzatuma kwiga kw’abana bisubira ku murongo.”

Biteganywa ko muri iyi gahunda y’imyaka itanu, Airtel Africa izatanga miliyoni $57 kugeza mu mwaka wa 2027. Ni amafaranga agera muri miliyari 58 Frw.

Iyo gahunda izita ku guteza imbere ikoranabuhanga n’indi nkunga ikenewe mu kugeza internet ku mashuri n’abaturage basanzwe, no gufasha abanyeshuri kubona ku buntu amasomo atandukanye atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Izanafasha UNICEF kubona amakuru akenewe ajyanye no kwagura gahunda yo kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga no kunoza uburyo bwatuma irushaho guhaza ibyifuzo by’abanyeshuri bo muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Olusegun Ogunsanya, yavuze nk’ikigo gikora ubucuruzi, bafata uburezi nk’urwego rw’ingenzi muri gahunda batera inkunga.

Ati “Dushishimishijwe cyane no kuba ubu bufatanye na UNICEF buzadufasha kwihutisha uburyo tugera ku ntego. Inahuye n’itangira rya gahunda yacu yo gukora mu buryo burambye, igaragaza neza uburyo dushyize imbere uburezi.”

“Dushimishijwe no gufatanya na UNICEF mu guteza imbere uburezi kuri uyu mugabane binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona internet n’amasomo yo mu ikoranabuhanga, byose bigamije kuzana impinduka.

Ibindi bihugu iyi gahunda izageramo ni Chad, Congo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.