Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Rwanda Yabonye Umuyobozi Mukuru Mushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Airtel Rwanda Yabonye Umuyobozi Mukuru Mushya

Last updated: 06 September 2021 10:56 am
Share
SHARE

Airtel Rwanda yatangaje ko Emmanuel Hamez ari we muyobozi mushya w’iki kigo. Yasimbuye Amit Chawla wayiyoboraga kuva mu 2018.

Hamez yari asanzwe ari Umuyobozi wa Airtel DRC, umwanya yamazeho imyaka ine.

Muri izo nshingano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Hamez yazamuye bifatika umubare w’abakiriya ba Airtel, anaharanira ko ishoramari rikorwa rijyana neza n’intego ikigo gifite.

Ubuyobozi bwa Airtel Africa bwatangaje ko uwo mugabo yanagize uruhare runini mu kubaka ubucuruzi bukomeye kandi burambye, mu gutangira umuyoboro wa 4G no kwagura ubucuruzi bwa internet y’iki kigo, anateza imbere ishoramari rya Airtel muri DRC.

Bwatangaje ko Airtel “yizeye ko ubushobozi n’ubunararibonye Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho, bimugira amahitamo meza cyane ku muyobozi uzahaza ibyifuzo by’abakiliya bacu mu Rwanda, nk’Umuyobozi Mukuru.”

Umuyobozi mukuru wa Airtel Africa, Raghunath Mandava, yakomeje ati “Ndifuza kandi gushimira Amit ku musanzu yatanze, none agiye gukomereza mu yindi mirimo. Yagize uruhare runini mu kuyobora igurwa n’ihuzwa rya Tigo na Airtel ndetse anakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo habeho imikoranire ihamye.”

Emmanuel Hamez afite ubunararibonye bukomeye mu bijyanye n’isoko ry’itumanaho muri Afurika kuko yanabaye umuyobozi wa mukuru wa Econet Leo mu Burundi, Umuyobozi mukuru wa Expresso muri Telecom Senegal anaba Umuyobozi mukuru wa Sudani Mobile.

Yabaye kandi Umuyobozi wa Celtel Congo Brazzaville n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa wa Celtel Africa, afite icyicaro mu Buholandi.

Imibare y’Urwego ngenzuramikorere (RURA) igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021, Airtel Rwanda yari yihariye 37.1% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda kuri telefoni ngendanwa.

Icyo gihe yari ifite abafatabuguzi 4.076.025, ugendeye kuri Simcard zayo zikoreshwa mu gihugu.

TAGGED:Airtel RwandaAmit ChawlaEmmanuel Hamezfeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Irembo Ry’Ibitaro Bya Rubavu, Habereye Impanuka
Next Article U Rwanda Na RDC Mu Biganiro Bizemeza Uburyo Bushya Bwo Gukoresha Umupaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?