Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Al Shaabab Yongeye Gukora Ishyano Muri Somalia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Al Shaabab Yongeye Gukora Ishyano Muri Somalia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2022 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarwanyi ba Al Shaabab baraye bagabye igitero kuri Hotel ikunda gusurwa n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Somalia witwa Hayat Hotel. Kugeza ubu abantu 12 nibo batangajwe ko bahasize ubuzima.

Ikinyamakuru kitwa Ciziten Digital kivuga ko abarwanyi baje batwaye imodoka yiruka cyane bayigongesha amarembo ya Hotel ibisasu birimo biraturika ubundi abandi baatangira kurasa uwo ari we wese babonaga.

Umwe mu bashinzwe iperereza muri Somalia yabwiye Reuters ko abarwanyi ba Al Shaabab bahise bigarurira iyo hoteli ndetse ngo kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ibintu byari bitarasubira mu buryo.

Bikimara kuba ubuyobozi bwa Al Shaabab bwigambye kiriya gitero

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nabwo  amasasu yari acyumvikana muri Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia.

Ni amasasu hagati y’ingabo za Leta zishaka kwirukana abarwanyi ba Al Shaabab bigaruriye iriya Hoteli.

Al Shaabab: Umutwe w’iterabwoba umaze igihe kurusha indi ku isi y’ubu…

Imyaka igiye kurenga 15 umutwe w’iterabwoba Al Shabaab utangiye ibikorwa bwawo byahitanye benshi barimo abayobozi ba Somalia n’abasirikare benshi b’Afurika yunze ubumwe bagiye kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

N’ubwo wahanganye n’ingabo zikomeye mu buryo bw’ibikoresho ndetse no ikoranabuhanga, Al Shabaab ni umutwe ugihanyanyaza biturutse cyane cyane ku ishami ryawo rishinzwe ubutasi.

- Advertisement -

Kugeza ubu ni ukuvuga muri Kanama, 2022, uyu mutwe ufite abarwanyi bari hagati ya 5,000 n’abantu 10,000.

Kuba umaze iki gihe cyose ukora iterabwoba, bituma abahanga bavuga ko ari wo mutwe w’iterabwoba umaze igihe  kurusha indi yose yabayeho mu Kinyejana cya 21 aho kigeze ubu.

Hari umwe muri bo witwa Zakarie Ahmed Nor Kheyre wanditse ko impamvu ikomeye yatumye Al Shabaab imaze iki gihe cyose igikora ari uko ufite ishami ryihariye rishinzwe ubutasi kandi rikora neza.

Iryo shami baryita Amniyat.

Uriya muhanga aherutse gusohora inyandiko mu kinyamakuru kitwa Intelligence and National Security.

Yayise  “The Evolution of the Al-Shabaab Jihadist Intelligence Structure”.

Handitsemo ko hari abandi bantu bakora ubushakashatsi ku by’ubutasi bafashe igihe cyabo bitegereza imikorere n’imitunganyirize y’ibikorwa bya Al Shabaab basanga ifite uburyo bwiza bwo gukusanya no gusesengura amakuru yerekeye ibikorwa byayo bikayifasha gutegura ibitero byayo byatumye yica abo yabaga igambiriye guhitana.

Iyi mikorere ituma uyu mutwe w’abarwanyi ugira amakuru ahamye kandi ukayakoresha neza kurusha uko bimeze ku ngabo za Somalia zifite umutwe w’ubutasi witwa the National Intelligence and Security Agency (NISA).

Ishami Amniyat barifata nk’uruti rw’umugongo rwa Al Shabaab k’uburyo kuba igishinga ari ryo ibikesha.

Abaganiriye na wa muhanga twavuze haruguru batumye amenya neza uburyo bw’imitunganyirize n’imikorere ya ririya shami.

Imikorere nk’iyi mu butasi cyangwa ibikorwa bya gisirikare bayita modus operandi mu Kilatini, mu Gifaransa bavuga Mode d’Opération.

Iri shami rifite abakozi babarirwa mu magana bakora igihe cyose basimburanwa kandi bafite ubuhanga buhagije bwo kumenya amakuru yo ku ruhande rw’umwanzi no kumenya uko bamuca mu rihumye bakamurasa we ataramenya ko hari ikibi kiri gutegurwa.

Aba bakozi bafite akazi ko gukusanya amakuru, kuyasesengura, gushyira mu bikorwa amabwiriza y’abayobozi babo kugira ngo ibintu bikorwe neza.

Bashinzwe kandi kumenya ba maneko bo ku ruhande rwa Guverinoma bakabica hakiri kare no kumenya kuburizamo ibikorwa bya maneko za Guverinoma.

Intego yabo ya mbere ikomeye iba ari iyo guhitana abanyapolitiki bakomeye ba Somalia ndetse n’abasirikare bakuru.

Mu kuburizamo ibikorwa bya ba maneko ba Leta, ishami rya Al Shabaab rishinzwe ubutasi rikoresha abantu bazi neza kiriya gihugu n’ubuyobozi bwacyo k’uburyo ibyinshi mu byo Leta iteganya babimenya kare.

Aba basore n’inkumi, abagabo n’abagore bagize iri tsinda baba bashinzwe kuburizamo ibikorwa bya Guverinoma babyibwirije cyangwa se bakabikora nyuma y’uko batewe n’ingabo za Leta bagasigara bahiga abagize uruhare muri ibyo bitero.

Ishami Amniyat rifite abahanga mu butasi k’uburyo bamaze no kugera mu nzego za Guverinoma ya Somalia.

Aho ribera ribi kandi ni uko rikora ryigenga.

Rifite amafaranga yaryo n’ubuyobozi bwaryo, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo by’abanya Politiki byajya bivangira imigambi n’ibikorwa byaryo.

Ni ikimenyimenyi, iri shami rifite umuyobozi warwo witwa Abdulkadir Mohamed Ibrahim.

Ibivuye mu kazi ke cyangwa ibyo ateganya gukora abiha umugabo witwa  Ahmad Umar uyu akaba ari we muyobozi wa Al Shabaab kandi w’ikirenga.

Ng’uko uko Al Shabaab yananiye na USA kuyirandura muri Somalia ndetse ikaba yaragutse ikajya no mu bindi bice by’Afurika birimo no muri Mozambique aho bivugwa ko yagize uruhare mu kwigisha abahakorera iterabwoba.

 

TAGGED:AbarwanyiAl ShaababIterabwoba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruhomba 60% By’Amabuye Y’Agaciro Rucukura
Next Article Abana Barishwe Bashyirwa Mu Masanduku Bimenyekana Atejwe Cyamunara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?