Alan Boileau ukinira B&B Hotels yegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2021, arushaho kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye, ugomba kwitonderwa muri iri rushanwa.
Uyu mufaransa w’imyaka 21 ni na we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021 kahagurukiye i Nyanza kagasorezwa i Gicumbi ku ntera ya kilometero 171,6, ku wa 4 Gicurasi 2021. Ni na we watwaye agace ka kabiri ku munsi wabanje, aho abasiganwa bahagurukiye i Kigali bagasoreza i Huye.
Kuri uyu wa Kane yongeye kwanikira bagenzi be, mu isiganwa ryahagurukiye i Nyagatare rigasorezwa mu Mujyi wa Kigali, mu ntera ya Kilometero 149.3.
Yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 3h28’45”, ku mwanya wa kabiri haza Vuillermoz Alexis ukinira Total Direct Energie wakoresheje 3h28’45”, mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Eyob Metkel umenyerewe muri iri rushanwa, ukinira Terengganu Cycling Team, wakoresheje 3h28’47”.
Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick ukinira Benediction Ignite wakoresheje 3h29’13” aba uwa 20, akurikirwa na mugenzi we Manizabayo Eric waje ku mwanya wa 21.
Aka gace kasize Metkel yambaye umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha 16h49’05’’, ku mwanya wa kabiri hari Rodriguez Martin Christian ukinira Total Direct Energie umaze gukoresha 16h49’07’’. Ku wa gatatu haza umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation, umaze gukoresha 16h49’09’’.
Boileau Alana ari ku mwanya wa 11, aho amaze gukoresha 16h49’36’’. Uwa mbere amurusha amasegonda 31.
Umunya-Colombia Sanchez Vergara ukinira Team Medellin watangiye atwara agace ka mbere muri iri rushanwa, ubu ari ku mwanya wa cyenda, amaze gukoresha 16h49’25’’.
Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric ukinira Team Rwanda uri ku mwanya wa 28, amaze gukoresha 16h55’53’’. Umukinnyi wa mbere aramurusha iminota 6’48’’.
Iri rushanwa ririmo abakinnyi begeranye cyane, kuko urebye kuva ku mukinnyi wa mbere kugeza ku wa 12, harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 44 gusa.