Mu gihe hasigaye amasaha make ngo nyirantarengwa yahawe abasirikare bafashe ubutegetsi bwa Niger bahiritse uwari uburiho babe babumusubije, Perezida wa Algérie witwa Abdelmadjid Tebboune yavuze ko uzahirahira ngo aje kububakuraho ku ngufu za gisirikare azaba ateye n’igihugu cye, kikazahita kijya mu ntambara.
Algérie ije yiyongera kuri Burkina Faso na Mali nabo batangaje ko nihagira utera Niamey nabo bazahagurutsa ingabo zabo bakinjira muri iyo ntambara.
Kugeza ubu nta sasu ritangiza iyi ntambara riravuga ariko birashoboka.
Ibihugu bikomeye ku isi nk’Amerika n’Ubufaransa byatangaje ko bidashobora kwemera gufasha abantu bagiye ku butegetsi bahiritse ubwari bwaratowe mu buryo bwa Demukarasi.
Uru ruhande ruri gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bigize ikitwa ECOWAS.
Byose byijemeje ko niba abafashe ubutegetsi muri Niger batabusubije Perezida Mohamed Bazoum babwambuye, bagomba kwitega intambara kandi ngo nyirantarengwa ni kuri iki Cyumweru taliki 06, Kanama, 2023.