Mu mpera za Gicurasi, 2024 higeze gutangazwa ko hari ingofero yujuje ubuziranenge motari n’abagenzi bazajya bakoresha. Ibyayo byabaye nk’ibihagaze, ariko ubu amabwiriza y’ubuziranenge buzaranga iyo casque yongeye gusohorwa, ikaba igiye kuba ihame ku bamotari bose.
Hari itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB( Rwanda Standards Board) rigena ibwiriza ry’ubwo buziranenge ryiswe ‘RS 576:2024-Protective Helmets for Motorcycle and Moped Users Specification’.
Iri bwiriza ryasohowe mu igazeti ya Leta yo ku wa 19, Kanama, 2024.
Amabwiriza k’ubuziranenge bw’ingofero ya motari n’umugenzi(Helmets/Casques) avuga ko ibyo zigomba kuba zujuje kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abakoresha moto.
Itangazo rya RSB rivuga iki kigo cyamaze kubaka isuzumiro( laboratoire) ipima ubuziranenge bwa ‘casques’, kandi ko hari abakozi bayo batojwe gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko ingofero abamotari bafite zitarinda abantu gukomereka umutwe.
Kugira ngo casque ibe yemewe, hari ibirebwa.
Muri byo harimo ko yakuwe hanze ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand hamwe n’icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.
Mu kureba uko ibyayo bimeze, hakorwa isuzuma ryo kumenya niba ishobora koko kurinda umutwe w’umuntu, abakozi bayikubita ibintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.
Bareba kandi niba ishobora kuva mu mutwe w’umuntu moto iramutse yisimbije ahantu.
Harebwa ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.
RSB yabwiye abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge avugwa kuyigana kugira ngo bahabwe ubufasha bwose bwa tekiniki bwakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.