Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko Guveriinoma y’u Rwanda iteganya kongera amafaranga ajya muri gahunda zo gufasha abafite ubumaga, akava kuri Miliyari Frw 7,5 akagera kuri Miliyari Frw 52 mu myaka itandatu iri imbere.
Dr. Sabin Nsanzimana yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside ubwo we n’Umuyobozi wungirije wa RSSB batabaga iyi Komisiyo kuri uyu wa Mbere taliki 05, Mutarama, 2024.
Nsanzimana na Kanyonga bari baje gusubiza ibibazo kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023.
Umuyobozi wa RSSB wungirije yavuze ko Miliyari Frw 70 ari yo yakoreshejwe mu kugeza serivisi ku banyamuryango b’uru rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu gihe cy’umwaka cyavuzwe haruguru.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana kandi yabwiye Abadepite ko hari urutonde rw’imiti 887 umurwayi yabonaga akoresheje ubwishingizi mu gihe uruvuguruye muri iki gihe ruriho imiti 1,400.
Ruzingerwaho imiti ivura kanseri na serivisi zirebana no gusimbura ingingo zirimo n’impyiko.
Umuyobozi wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga yavuze ko mu mwaka ushize(2022/2023) abakoresha ubwisungane mu kwivuza barenze 90%.
Politiki y’ubwisungane mu kwivuza yashyizweho kugira ngo abafaite amikoro make bashobora kwivuza bunganiwe na bagenzi babo.
Yatanze umusaruro kuko hari bamwe batanze uwo musanzu batarwara bityo amafaranga batanze akunganira abarwara.
Icyakora hari abavuga ko hari imiti imwe n’imwe abagurisha imiti badaha umuntu wishyura ku bwisungane kubera ko ibigo bibishyurira rimwe na rimwe bitinda kwishyura bityo n’imiti ntibonekere igihe.
Abafite ubumuga basaba kenshi ko inyunganira cyangwa insimburangingo zajya zishyurwa binyuze mu bwisungane kubera ko bihenda.
Indi wasoma: