Umuhanzi Clarisse Karasira yashyingiranywe na Ifashabayo Sylvain Dejoie bamaze igihe bakundana, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Basezeranye kubana akaramata, bibera mu itorero Christian Life Assembly riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Abitabiriye uwo muhango barimo abahanzi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne n’abandi batumirwa nka Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation, Senateri Uwimana Consolee na Mukakalisa Jeanne d’Arc.
Karasira yanditse kuri Twitter ko ashima cyane Imana kubera impano yamuhaye y’urukundo n’urugo.
Yakomeje ati “Ku wa 1 Gicurasi nashyingiranywe n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Yanditse no kuri Instagram ati “01.05.2021 Yadukoreye ibikomeye natwe turashima.”
Ifashabayo na Karasira bashyingiranywe mu buryo bw’amategeko ku wa 8 Mutarama 2021.
Bamenyanye mu 2017 mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza, icyo gihe Ifashabayo yari mu bagiteguye. Baje gukundana, bemeranya no kubana nk’umugabo n’umugore.