Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: I Nyanza Mu Rukari, Abanyamahanga Bizihiwe Kinyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amafoto: I Nyanza Mu Rukari, Abanyamahanga Bizihiwe Kinyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2022 12:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyanza hari ahitwa mu Rukari. Ni ahantu hahoze hatuye Umwami Mutara Rudahigwa akaba yarahagize icyicaro cy’ubwami bwe. Muri iki gihe ni hamwe mu hantu nyaburanga kandi hasurwa kubera amateka y’aho.

Uretse kuba habutse mu buryo bwerekana imyubakire ya cyera ya cyami cyangwa ya gitware, herekana n’uburyo Abanyarwanda bahaga agaciro inka zitwaga Inyambo.

Izi nyambo n’ubu ziracyahari kandi zirangaza benshi mu bazisura.

Ni inka zigira ikinyabupfura kidasanzwe kandi zikundirwa ingendo n’imisusire yazo.

Ziteze amahembe mu buryo bushamaje kandi n’amata yazo agira ikivuguto kitagirwa n’andi mata.

Inyambo ni inka zitozwa kandi zikamenya kumvira zikiri nto, zikabikurana kugeza zishaje.

Zigira impfizi ziteye ukwazo kandi zidakunze kuba nyinshi.

Mu Rukari n’i Nyanza kandi hubatswe inzu ndangamurage yo kwigira kw’Abanyarwanda bo hambere n’ab’ubu.

Imuritswemo ibyaranze imibereho y’Abanyarwanda yerekanaga ko ari abantu bifitemo icyerekezo bityo bakagira n’uburyo bwabo bwo kukigeraho.

Rumwe mu ngero uzahasanga ni urw’umwami w’u Rwanda Mibambwe II Gisanura wari waratangije umuco wo guha abakene amata.

Ushatse wavuga ko Gira Inka y’ubu ikomoka kuri Gira amata ya Mibambwe Gisanura.

Yatanze mu mpera z’Ikinyejana cya 17, Abanyarwanda bakaba bari baramuhimbye Rugabishabirenge kubera ubuntu yagiraga.

Inyambo zitozwa ubupfura zikiri nto
Abashyitsi bakenyeye kinyarwandakazi
Imbere y’ingoro y’umwami aho bita ku gitabo cy’inzu, bicaye nk’umwami n’umwamikazi
Inyambo ni inka zitega neza
Zigira amata aryoha kandi agira ikivuguto gifashe neza

Hafunguwe Indi Ngoro Y’Amateka ‘Yihariye’ Y’Abanyarwanda

TAGGED:featuredGisanuraInyamboNyanzaRukari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Barataka Ko Imbwa Z’Agasozi Zibicira Amatungo
Next Article Hon Nyirasafari Agiye Kuyobora Sena Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?