Abasirikare b’Ubufaransa batangiye gutoza ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo amayeri ya gisirikare, ibikorwa biri kubera mu kigo cya gisirikare kiri Bauma muri Kisangani.
Umwe mu bayobozi muri Ambasade y’Ubufaransa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagiye muri kariya gace kureba uko ibintu byifashe.
Ambasade y’Ubufaransa muri DRC yashyize kuri X amafoto yerekana ko abo bayobozi bajyanyeyo na General Abdallah Nyembo usanzwe uyobora Akarere ka 3 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ) guhera mu mwaka wa 2025 ubwo yasimburaga Lt. General Pacifique Masunzu wafashwe yoherezwa i Kinshasa.
Akarere ka 3 ka gisirikare karimo intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Tshopo, Haut-Uélé na Ituri.




