Mu Rwanda
Amafoto: Umugaba W’Ikirenga Yeretswe Uko Ingabo Zatorejwe i Gabiro Zibigenza

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kane taliki 17, Kanama, 2023 yeretswe uko ingabo z’u Rwanda zatorejwe i Gabiro zibigenza.
Ni imyitozo ikomatanyije yahuje abasirikare batandukanye yari imaze iminsi ibera mu kigo cy’ibanze cya gisirikare kiri mu Karere Gatsibo ahitwa i Gabiro.
Bayihaye izina rya Exercise Hard Punch 04/2023.
Iyi myitozo iragaragaza uko ingabo z’u Rwanda zigota kandi zikuvuna umwanzi binyuze mu kumuca hirya no hino bayunze ku butaka.
Herekaniwemo kandi uko indege z’intambara zifasha ingabo zo ku butaka kwigizayo umwanzi cyangwa kumwirukana aho yari yaragize ibirindiro.
Perezida Kagame kandi yaboneyeho no kuganira n’abasirikare barimo abakuru bakiri mu kazi n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida Kagame yaboneyeho kubaganiriza

Barimo abasirikare bato n’abayobozi babo

Banyuzamo bagashyiraho ka Moral

Indege z’intambara z’u Rwanda mu myiyerekano

Perezida Kagame (hagati) ari kumwe na Lt Gen Mubarakh Muganga( umugaba w’ingabo) na Min wazo Juvenal Marizamunda

Bareberaga mu ikoranabuhanga uko operations za RDF zikorwa

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Gabiro