Mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda kurangiza neza umwaka wa 2023 no gutangirana imbaraga umwaka wa 2024, Perezida Paul Kagame yaraye asangiye na bamwe muri bo.
Uretse ijambo yabagejejeho ribibutsa ibyo bamaze kugeraho kugeza ubu, Perezida Kagame yaboneyeho no kuganira nabo mu buryo bwa gicuti, arabegera bamenaho abiri.
Bamwe mu bo yaganiriye nabo kandi bagafatana ifoto ni umuhanzi w’indirimbo zo gukunda igihugu Intore Tuyisenge.
Ifoto bari kumwe iragaragaza Tuyisenge aganiriza Perezida Kagame ku ngingo runaka kandi ishishikaje uko ubona ko yamusekeje.
Mu bandi bagaragara mubitabiriye uriya musangiro harimo Dr. Ron Adam wahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
Hari ba Ambasaderi barimo Gen( Rtd) Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda muri Turikiya, Amb Col(Rtd) Richard Masozera uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque, Gen Muganga Mubarakh umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Hari kandi na Gen(Rtd) Paul Rwarakabije.
Muri uyu musangiro kandi hari n’ibindi byamamara birimo Ruti Joel, Eric Senderi, umukobwa uvanga imiziki( ari nawe wasusurukije abari bahari) witwa DJ IRA n’abandi.
Amafoto@Urugwiro Village