Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amahame Ya FPR No Mu Myaka 100 Azaba Afite Agaciro- Gasamagera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Amahame Ya FPR No Mu Myaka 100 Azaba Afite Agaciro- Gasamagera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2024 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR -Inkotanyi Wellars Gasamagera avuga ko amahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi ari ay’igihe cyose ku buryo agaciro afite kazageza no mu myaka 100 kagikomeye.

Gasamagera avuga ko guhurira hamwe kw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaganira kuri ayo mahame ari kimwe mu biranga imikorere yabo ya buri gihe.

Mu Kinyarwanda cye, Wellars Gasamagera ayo mahame yayise ‘Intekerezo-Shingiro’.

Ibi aheruka kubibwara Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira Umuryango FPR-Inkotanyi bari baje ku cyicaro cyawo kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati: “Amahame yacu ntasaza no mu myaka 100 azaba agifite agaciro. Nta gihe tuzareka guharanira demokarasi, ntituzareka guharanira imibereho myiza y’abaturage bacu, ntituzareka kurwanira ubusugire bw’igihugu cyacu”.

Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars  yabwiye Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ko uyu muryango ugira umuco wo kugira ngo abanyamuryango bahuriye mu rwego rumwe bahura bakibukiranya intekerezo-shingiro.

Gasamagera avuga ko indirimbo y’Umuryango FPR-Inkotanyi izahoraho kandi ko ubutumwa bwayo nabwo ntibuzasaza niyo baburirimba inshuro 100.

Yabwiye Abadepite ba FPR-Inkotanyi ko iriya ndirimbo yibutsa abanyamuryango imyitwarire n’imikorere biboneye.

Avuga ko ibikubiye muri iyo ndirimbo no mu ntekerezo-shingiro za FPR-Inkotanyi bigomba kuzababera impamba mu kazi k’Abadepite baherutse gutorerwa.

Umuryango FPR-Inkotanyi kimwe n’andi mashyaka yihuje nawo mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite aheruka niwo watsinze ku bwiganze.

Ubwo ibyayavuyemo byatangazwaga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bangana na 96.7%, FPR Inkotanyi yatsinze kure cyane abandi bari bahanganye nayo mu matora y’Abadepite.

Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Libéral (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290.

PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Nsengiyumva Janvier wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

Amahame yacu ntasaza no mu myaka 100 azaba agifite agaciro. Nta gihe tuzareka guharanira demokarasi, ntituzareka guharanira imibereho myiza y'abaturage bacu, ntituzareka kurwanira ubusugire bw'igihugu cyacu – Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars, abwira Abadepite b'Umuryango… pic.twitter.com/Izsv125lL8

— FPR-Inkotanyi (@rpfinkotanyi) September 7, 2024

TAGGED:featuredFPRGasamageraImyakaInkotanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Gatsibo Hashyizwe Irerero Ry’Umupira W’Amaguru
Next Article Kenya: Indi Nkongi Yadutse Mu Kigo Cy’Amashuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?