Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amashuri, Ibiro Bya Leta n’Iby’Abikorera Byafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Amashuri, Ibiro Bya Leta n’Iby’Abikorera Byafunzwe

Last updated: 29 June 2021 4:26 pm
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 1 Nyakanga ibiro bya Leta n’iby’abikorera mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bizafungwa, kubera ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Ni ingamba zatangajwe kuri uyu wa Kabiri, zigiye kubahirizwa mu Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana. Zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Muri izo ngamba harimo ko ingendo zemewe guhera saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri, mu gihe zari zisanzwe zisozwa saa moya.

Amateraniro rusange harimo n’ubusababe n‘ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose byafunzwe.

Ayo mabwiriza akomeza ati “Ibiro by’inzego za leta n’iby’abikorera birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.” Inama zose zirabujijwe, ndetse “amashuri yose, harimo na za kaminuza arafunze.”

Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Biteganywa ko resitora na zo zizajya zitanga serivisi ku batahana ibyo bakeneye, mu gihe zakiraga 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

Biteganywa ko ibindi bikorwa by’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rusabwa gukoresha abakozi batarenga 50% by’abakozi bose.

Muri turiya turere kandi insengero zirafunze.

Mu turere dusigaye tw’igihugu, naho ingendo zizajya zitangira saa kumi za mu gitondo zirangire saa kumi n’ebyiri.

Ingendo zihuza uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu zikomeye.

Muri utwo turere ibikorwa by’inzego za leta bizakomeza, buri kigo kikazajya gikoresha 15% by’abakozi, mu gihe ibikorwa by’abikorera bizajya bikoresha abakozi batarenga 50%.

Resitora n’insengero muri utwo turere tundi bizajya byakira 30%, mu gihe umubare w’abitabira ikiriyo utagomba kurenga abantu 10 icyarimwe, mu gihe gushyingura ari 30.

TAGGED:COVID-19featuredKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yaguye Umubano N’Abarabu
Next Article Perezida Ndayishimiye Yirukanye Uyobora Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Ubwikorezi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?