Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amata Niyo Avugwaho Kwanduza Abanyeshuri Muri Nyagatare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Amata Niyo Avugwaho Kwanduza Abanyeshuri Muri Nyagatare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2024 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aremeza ko uburwayi buherutse gufata abanyeshuri bagera ku 150 bo mu bigo bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare yatewe n’amata yanduye.

Bimwe mu bimenyetso abo banyeshuri berekanaga ni ukuribwa umutwe, gucisha hasi  no kuruka ari nako baribwa mu nda.

Abo banyeshuri barimo abiga mu kigo kitwa Groupe Scolaire Cyonyo n’ikindi cya Groupe Scolaire Mirama byombi bikaba ibyo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Barimo abakiri bato kuko harimo n’uw’imyaka irindwi wigaga mu mashuri abanza.

N’ubwo abo bana barwaye ari benshi kandi mu bihe byegeranye, bajyanywe kwa muganga bamwe barakize barataha.

Bamwe bavuriwe mu kigo nderabuzima cya Cyabayaga abandi bavurirwa mu bindi bigo.

Umwe mu babyeyi b’abo bana yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today bakorera muri Nyagatare ati: “…Umwana yambwiye ko akimara kunywa amata yahise aribwa mu nda, mwatubariza icyo abana bacu bazize dore ubu ndamuryamishije mukuye kwa muganga ariko aracyafite umuriro mwinshi”.

Ku rundi ruhande, hari bamwe bakiri kwa muganga kuko, nk’uko bagenzi bacu babyemeza, hari abo kuri uyu wa Gatandatu imbangukiragutabara zajyanaga ku bitaro bya Nyagatare ngo abe ari ho bavurirwa.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko abana bakiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare ari 150 abandi 15 bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare kubera ko bari barembye.

Ku bw’amahirwe ariko, avuga ko hari abandi bavuwe barataha.

Ati: “Ku kigo Nderabuzima cya Nyagatare hakiriwe 150 bagabanyirizwa umuriro, ubu bameze neza batangiye gutaha, naho mu bitaro twajyanyeho 15 kuko bo barukaga ariko na bo ubu bameze neza nta kibazo baraza gutaha”.

Impamvu yateye ubu burwayi ntiramenyekana.

Ku rundi ruhande abo bana babwiye abayobozi ko batangiye kuribwa mu nda nyuma yo kunywa amata bari bahawe ku ishuri.

Bigenda bite ngo amata abe uburozi?

N’ubwo inzego z’ubuzima zigiperereza ngo zimenye icyateye ayo mata kwandura ku buryo yanduza abana bangana kuriya mu gihe gito, hari umwe mu bize muri Kaminuza ya RICA utashatse ko tumutangaza amazina watubwiye ko ikibazo kigomba kureberwa ku nka zakamwe ayo mata.

Avuga ko uko bigaragara abo bana banyoye amata yakamwe inka nyinshi.

Kuba yaravuye ku nka nyinshi bivuze ko zishobora kuba zirwaye zimwe mu ndwara abahanga mu buzima bw’amatungo bita zoonotic diseases.

Amatungo atunzwe abantu ariko ashobora no kubica

Ni indwara zitandukanye zifata amatungo ariko zikaba zagera no mu bantu bariye inyama zazo cyangwa banyoye amata ayo matungo yakamwe.

Inama atanga ni uko abashinzwe ubuzima bagomba kugenzura bakamenya uko ikibazo kimeze, guhera ku nka ubwayo, ku mata yakamwe, ku bicuba yazanywemo ndetse no kugeza ku bikoresho bakoresheje baha abo bana amata.

Uwo muhanga ati: “ Uko bimeze kose iki kibazo cyaturutse ku nka, nizo zigomba kubanza gusuzumwa niba nta ndwara zifite kugira ngo hamenyekane uko ikibazo cyatangiye”.

Abahanga bavuga ko ari ngombwa kurinda ko ibiribwa cyangwa ibinyobwa byandura kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga

Mu rwego rw’ubuzima ni ngombwa ko amatungo agira ubuzima bwiza kugira ngo atanduza abantu kandi abantu nabo hakirindwa ko banduza amatungo.

Nk’uko hari amatungo yanduza abantu, nabo baba bagomba kwirinda kwanduza amatungo babana nayo.

TAGGED:AbanaAmatafeaturedInkaNyagatare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Abanyeshyuri 150 Baravugwaho Uburwayi Mu Gihe Cyegeranye
Next Article Uko Inkuru Ya 30 Yabariwe Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?