Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amavubi Mato Yasezerewe Muri CECAFA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amavubi Mato Yasezerewe Muri CECAFA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2024 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yaraye asezerewe mu mikino ya CECAFA ubwo yahuraga n’ikipe ya Tanzania ikayatsinda ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye mu kibuga kitwa AZAM Complex kuri uyu mugoroba.

Intego y’Amavubi U 20 yari ugutsinda ariko biranga. Iyo atsinda byari butume akomezanya icyizere cyo kuzamuka mu itsinda wenda bikaba byazayahesha amahirwe yo kubona itike yo kuzakira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Icyo gikombe kizakinirwa mu mwaka wa 2025.

Kare cyane Tanzania yahise itsinda igitego cya mbere, gitsinzwe na Sereri wagitsindishije umutwe ku munota wa gatatu umukino ugitangira.

Amavubi yagerageje kwijajara ngo arebe ko yatsinda igitego ariko biranga.

Ntibyatinze Tanzania itsinda ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sabri Kondo.

Byatumye icyizere Amavubi yari afite gishirira aho!

Ibitego 3-0 byari byinshi ku buryo Amavubi U20 yahise asubiza amerwe mu isaho!

Icyakora asigaje umukino azakina naDjibouti  kuri uyu wa Kabiri taliki 15, Ukwakira, 2024.

Amavubi ari ku mwanya wa kane n’inota rimwe naho Tanzania niyo iyoboye itsinda ku manota icyenda igakurikirwa na Kenya ifite amanota arindwi naho Sudani ikaza ku mwanya wa gatatu ku manota atandatu.

Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza.

Azagera ku mukino wa nyuma niyo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka wa 2025.

TAGGED:AmavubiIkipeIrushanwaRwandaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa SONARWA N’Umubaruramari Wayo Batawe Muri Yombi
Next Article Uganda Yafunze Abarobyi Ba DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

You Might Also Like

Imikino

Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?