Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amavubi Yaraye Akoze Ibyo Abanyarwanda Bataherukaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amavubi Yaraye Akoze Ibyo Abanyarwanda Bataherukaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2021 9:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda baraye babyina intsinzi nyuma y’uko Amavubi atsinze Togo ibitego bitatu kuri bibiri. Intsinzi y’Amavubi yabaye igitangaza gishimishije ku Banyarwanda kuko yaherukaga gutsindira i mahanga kera.

Yabonye intsinzi iyajyana mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2020.

Togo niyo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 38’ cyatsinzwe na Yendouitie Richard ikindi gitego cy’Uduca twa Togo gitsindwa na Bilali Akoro ku munota wa 58’ w’umukino.

Ibitego by’Amavubi Stars byatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu  ku munota wa 45’, Jacques Tuyisenge ku munota wa 60’ mu gihe igitego cya gatatu cyanatanze intsinzi cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 66’.

Wari umukino ukomeye unafite byinshi usobanuye kuri Mashami Vincent washakaga kuzamuka mu kindi cyiciro.

Byatumye ahindura uburyo bw’imikinire kuko mu mikino ibiri ibanza Amavubi Stars yakinaga asa n’ayugarira ariko muri uyu mukino bari bafunguye ikibuga nabo basatira.

Lague Byiringiro Lague wari ukinnye bwa mbere mu Amavubi muri ariya marushanwa yatanze umusaruro kuko  nk’igitego cya mbere u Rwanda rwabonye cyakomotse ku ikosa bari bamukoreyeho.

Yigeze kandi gutanga  umupira wari buvemo igitego ariko Jacques Tuyisenge asawuhusha.

Hari  ku munota wa 20.

Mu minota ya mbere Amavubi yagize ikibazo cy’uko umukinnyi Manzi Thierry yavuye mu kibuga nyuma yo kubabara mu nda.

Yasimbuwe  na Emery Bayisenge waje guhana ikosa ryakorewe Byiringiro Lague bityo Niyonzima Olivier Sefu agakozaho umutwe igitego kikinjira.

Hagati mu bakinnyi b’Amavubi harimo Rachid Kalisa na Niyonzima Olivier Sefu ariko Rachid Kalisa yaje kuva mu kibuga ku munota wa 57’ asimburwa na Twizeyimana Martin Fabrice waje gutanga umupira wabyaye igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Byageze ku munota wa 59’ Nshuti Dominique Savio aha umwanya Sugira Ernest ari nabwo  Tuyisenge Jacques yatsinze igitego nyuma yo guhabwa neza umupira na Ombolenga Fitina wakinaga inyuma ahagana iburyo.

Kugeza icyi gihe Byiringiro Lague yari yamaze kubona ikarita y’umuhondo ndetse n’ abandi bakinnyi barimo Jacques Tuyisenge , Kwizera Olivier na Ombolenga Fitina  nabo bahawe amakarita y’imihondo.

Mu buryo bw’imibare , Amavubi Stars yateye amashoti 18 arimo 6 agana mu izamu havamo ibitego bitatu (3) mu gihe Togo yateye amashoti 12 yarimo 6 agana mu izamu havamo ibitego bibiri.

Imibare yerekana ko abakinnyi ba Togo bagumanye umupira ku kigero cya 51% mu gihe u ab’u Rwanda bawugumanye ku kigero cya  49%.

Muri uko kugumana umupira kwa Togo, bahanye imipira 350 bibahira ku kigero cya 70% n’aho ab’u Rwanda bahanye imipira 345 bibahira ku kigero cya 66%.

Amakarita y’imihondo yabaye 2 ku ruhande rwa Togo aba atanu ku ruhande rw’Amavubi Stars.

Amavubi yaraririye rimwe mu gihe naho Togo ibikora inshuro ebyiri.

Buri ruhande rwateye koruneri enye.

Amavubi Stars ya kabiri mu itsinda rya gatatu agomba gutegereza ikipe izatsinda mu itsinda rya kane (D) kugira ngo bazahurire mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza.

Togo yasezerewe irataha, Jacques Tuyisenge aba umukinnyi w’umukino.

TAGGED:AmavubifeaturedMashamiSugira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article KIGALI: Ihere Ijisho Abasore N’Inkumi Baraye Bakora Akarasisi i Nyamirambo,Remera ,Kicukiro|| Rwanda 3-2 Togo || goall
Next Article Kigali: Basohotse Mu Ngo Bishimira Intsinzi Y’Amavubi Birakaza Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?