Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi ari muri Cameroun mu mikino ya CHAN. Kuri uyu wa 18, Mutarama, 2021 ari buhure n’Imisambi ya Uganda. Hari abakinnyi b’ibikonyozi umutoza Vincent Mashami yitwaje, umuntu akaba yakwibaza niba hari icyo biri bukore ibyishimo bigataha i Kigali, agahinda kakajya i Kampala.
Iyo urebye uko Amavubi amaze iminsi akina atsindwa wibaza niba adahombya u Rwanda iyo ruyashakira ibyo akeneye byose ndetse n’ibindi bidakenewe cyane ariko bidafite icyo bitwaye kinini nk’imyambaro myiza aherutse guhabwa ngo ayiserukane i Douala.
Uko bimeze kose ariko, ntawabura kuyashyigikira kuko abakurambere bavuze ngo ‘akantu n’akako’.
Hari abakinnyi Taarifa yasanze baramutse bitwaye neza bashobora gutuma i Kigali baririmba intsinzi.
1.Olivier Kwizera :
Ni Umunyezamu w’Amavubi wabigize umwuga. Yavutse kuya 30 Nyakanga 1995, atangira umupira w’amaguru amaze gukura, ariko atangira kwamamara hagati ya 2011 na 2013 akina mu Isonga FC.
Muri 2013 APR FC yaramubengutse iramurambagiza iza kumwegukana, ayikinira kugeza muri 2016.
yamenyekanye mu mwaka wa 2011–2013 aho yakiniraga Isonga FC ayivamo mu mwaka wa 2013 kugera 2016 akinira APR FC.
Muri 2017, yagiye gukinira Free State Stars wo muri Afurika y’Epfo kugeza muri 2019.
Muri uwo mwaka yavuye muri APR FC ajya muri Gasogi FC ariko naho aza kuhava ajya muri Rayon Sports, aho agikina kugeza ubu.
Nguwo umunyezamu wajyanye n’Amavubi muri Cameroun.
2.Jacques Tuyisenge:
Jacques Tuyisenge nawe akina yaramaramaje, mbere ni umukinnyi w’umwuga.
Yavutse tariki 22, Nzeri, 1991. Akazi ke gukina karamwamamaje aza kumenyekana muri 2015 ubwo yakiniraga Police FC.
Nyuma yo gukinira Police FC yagiye muri Kenya gukinira Gor Mahia. Icyo gihe hari muri 2017.
Mu mwaka wa 2020 yagiye muri Petro de Luanda ntiyahatinda agaruka mu Rwanda, muri APR FC.
Nawe ari mubo Abanyarwanda bahanze amaso ngo aze gutuma bararana akanyamuneza.
3.Erenst Sugira:
Yavutse kuwa 27 Werurwe 1991, atangira kumenyekana mu batoza n’abandi bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2012 ubwo yakiniraga Muhanga FC.
Imyaka ibiri nyuma y’aho yagiye muri APR FC, ntiyahatinda akomereza muri AS Kigali( hari muri 2014).
Muri 2016 yaramamaye cyane muri CHAN yabereye i Kigali ubwo yatsindaga ikipe y’igihugu ya DRC, ubwamamare bwe butaha mu mitima ya benshi ndetse n’abaturage ba DRC batangira kwibaza aho yigiye umupira.
Kugira ngo bamwiyegereze byaje kuba ngombwa ko bamugura ajya muri DRC mu kipe ya AS Vita Club.
Umwaka urangiye yagiye muri APR FC.
Nyuma aza gutizwa Rayon Sports, hari muri 2020.
Imana ikora ibyayo, hari ubwo Erenst Sugira yaza gukwepa Imisambi ya Uganda agatsinda, Amavubi y’Abanyarwanda akabyinira ku rukoma.
4.Emery Bayisenge :
Ni myugariro wo hagati. Yavutse kuya 28 Werurwe 1994 avukira mu Karere ka Huye.
Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011 yakiniraga Amagaju FC.
Kuva mu mwaka 2011 kugeza mu wa 2012 yakiniye Isonga FC naho kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu wa 2016 akinira APR.FC.
Guhera mu mwaka wa 2016 kugera muwa 2017 yakiniraga KAC Kénitra yo muri Maroc.
Umwaka wakurikiyeho wa 2017 kugeza mu wa 2018 yakiniraga JS Massira yo muri Maroc nyuma gato muri 2018yagiye gukinia muri USM Alger muri Algeria.
Umwaka wakurikiyeho wa 2019 yagiye muri Saif FC y’i Dhaka muri Bangladesh, ahava agaruka mu Rwanda muri AS Kigali.
5.Igikonyozi kizigenza Vincent Mashami :
Vincent Mashami ni umutoza w’Umunyarwanda wahawe inshingano zo gutoza Amavubi guhera muri 2018. Akenshi yabaye umutoza wungirije ariko muri iki gihe niwe mutoza mukuru wayo.
Tariki 18, Kanama, 2018 nibwo yahawe ziriya nshingano, akaba yari yarahoze atoza Bugesera FC nayo yagiyemo avuye muri APR FC.
Yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu asimbuye Umudage Antoine HEY wasezeye ubwo u Rwanda rwari rumaze gusezererwa muri CHAN 2018 yaberaga muri Maroc.
Aba bagabo batanu nibo twasanze Abanyarwanda bashingiraho ikizere cyabo mu mukino uri buyahuze n’Imisambi ya Uganda isanzwe itozwa n’uwigeze gutoza Amavubi witwa Johnathan McKinstry.