Amazi Ava Mu Ruganda Gatsibo Rice Company Ltd Yangiriza Abaturage

Abacururiza mu gasenteri k’ubucuruzi kari mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo baratabaza inzego ngo zibabarize uruganda Gatsibo Rice Company Ltd impamvu rudakora imiyoboro y’amazi aruturukamo, akabasenyera.

Babwiye Taarifa Rwanda ko imvura yaraye iguye yatumye amazi amanuka ava muri urwo ruganda aba menshi yinjira mu maduka yabo abangiriza ibicuruzwa.

Ibyangiritse birimo imifuka ari irimo amafu y’ibinyampeke bitandukanye, ay’umuceri, amazi kandi yinjiye no mu bindi bicuruzwa by’agaciro, yangiza n’amagodora(matèlas) zacuruzwaga n’izo abantu bararagaho.

Umwe mu baturage b’aho utashimye ko dutangaza amazina ye, avuga ko iki kibazo kimaze igihe bakiganiriyeho n’ubuyobozi bw’uru ruganda ariko ntibwagira icyo bugikoraho.

- Kwmamaza -

Ati: “Dufite ikibazo cy’uruganda ruyobora amazi mu nzu z’abaturage, kandi ni ikintu kimaze iminsi. Navuganye n’ubuyobozi bw’uruganda bambwira ko bagiye kuhubaka ariko ntabyo bakoze, none ibintu byanjye n’iby’abakozi banjye birimo matèlas, amafu n’ibindi byarengewe n’amazi”.

Avuga ko inshuro nyinshi baganiriye n’umuyobozi muri ruriya ruganda witwa Kanyamacumbi ngo barebe uko amazi yahabwa inzira zituma atangiriza abaturage ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Uyu muturage avuga ko batasinziriye kubera ubwinshi bw’amazi yabateye mu ngo zabo, akukumba byinshi mubyo batunze.

Ikibazo gihari ni uko nta muntu ubaha ibisobanuro birambuye by’uburyo ayo mazi yakumirwa ntabasenyere kandi n’ibyo bijejwe ntibikorwe.

Dufite amakuru ko kuri uyu wa Mbere bari bujye ku ruganda kwibariza uko iki kibazo kizakemurwa mu buryo burambye.

Inzu zagizweho ingaruka ni ishanu, ariko hari izindi bituranye nazo zangiritse.

Ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda buracyashakisha uko bwavugana n’ubuyobozi bwa Gatsibo Rice Company Ltd kuri icyo kibazo.

Hagati aho Meya wa Gatsibo Richard Gasana ntiyitabye telefoni ngo agire icyo adutangariza kuri iki kibazo cyane cyane ko amakuru avuga ko Leta ifite imigabane muri ruriya ruganda.

Dutegereje kandi ko yaza gusubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye tumumenyesha iby’iki kibazo.

Mu mwaka wa 2013 umushoramari witwa Itegeli Diedonné yaguze 60% by’imigabane igize ishoramari muri uru ruganda, Leta isigarana 40%.

Mbere y’uko aguramo iyo migabane, uruganda rwose rwacungwaga na Leta y’u Rwanda.

Uko amakuru amenyekana kuri iyi ngingo ni ko turi buyatangaze…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version