Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yagize Madamu Ambasaderi Valentine Rugwabiza umuyobozi w’ibikorwa bya UN muri Centrafrique. Niwe ugiye kuyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique biswe MINUSCA.
The New Times ducyesha iyi nkuru ivuga ko Amb Valentine Sendanyoye Rugwabiza azatangira akazi ke mu mpera za Gashyantare, akazaba asimbuye Mankeur Ndiaye wayobora Ubutumwa MINUSCA guhera mu mwaka wa 2019.
Ni nyuma y’uko Perezida Kagame amusimbuje Amb Claver Gatete wari usanzwe ari Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda.
United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) yatangiye gukorera muri kiriya gihugu guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi.
Muri Centrafrique azahasanga abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.
Abapolisi ba UN bose bakorera muri kiriya gihugu bayobowe n’Umunyarwanda witwa CP Christopher Bizimungu.