Ambasaderi Claver Gatete yaraye agejeje impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda ku muyobozi wa Jamaica witwa Sit Patrick Allen. Gatete yari aherutse kugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango W’Abibumbye asimbuye Valentine Rugwabiza uri gukorera muri Centrafrique.
Kugeza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Jamaica, byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Nyuma yo gutanga impapuro zimwemera guhagararira u Rwanda muri Jamaica, Amb Claver Gatete yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa kiriya gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Hon Kamina Johnson Smith.
Ashinzwe n’ubucuruzi muri Jamaica.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa Mbere, Amb. @claverGatete yashyikirije Umuyobozi wa #Jamaica, Sir Patrick Allen impapuro zimwemerera guhagararira u #Rwanda muri iki gihugu. #RBAAmakuru
📸 @RwandaUN pic.twitter.com/qmHwkU3NwR
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 12, 2022
Ku rukuta rwa Twitter rwa Ambasade iyoborwa na Claver Gatete handitseho ko yaganiriye na Smith ku ngingo nyinshi zirimo n’uko umubano hagati ya Kigali na Kingston wakwaguka.
Banavuganye ku myiteguro y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica ruzaba kuri uyu wa Gatatu taliki 13, Mata, 2022.
Jamaica ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Caribbean.
Kiri ku buso bwa klilometero kare 10,990, kikaba ikirwa cya gatatu kinini mu bindi bigize ikitwa Grande Antilles nyuma ya Cuba na Hispaniola.
Iyo uvuye muri Cuba ujya muri Jamaica hari intera ya kilometero 145 n’aho wava muri Hispaniola hakaba intera ya kilometero kare 191.
Ituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ikaba iri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ibyo bituranye.
Umurwa mukuru wayo witwa Kingston.
Abenshi mu batuye iki gihugu bakigezemo baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abandi bahatuye baturutse mu Burayim mu Burasirazuba bwa Aziya( mu Bushinwa cyane cyane), abandi bavuye mu Buhiinde no muri Libanon.
Hari benshi mu banya Jamaica basuhukiye muri Canada, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.
Kimwe mu byumvikana iyo bavuze Jamaica ni umuziki wa Reggae ndetse n’idini rya Rastafari.
Hari kandi n’abaturage b’iki gihugu bamamaye mu mikino irimo kwiruka, abamamaye mu mukino wa Cricket n’indi.
Ubukungu bwayo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo. Ku mwaka Jamaica isurwa byibura n’abantu miliyoni 4.3.
Ni igihugu kandi kiri muri Commonwealth kandi kiyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza
Uhagarariye Commonwealth muri kiriya gihugu ni Intumwa y’umwamikazi Elisabeth II yitwa Patrick Allen woherejweyo mu mwaka wa 2009.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ni Andrew Holness watangiye iyi mirimo muri Werurwe, 2016.