Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2025 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, (Rtd) Gen Patrick Nyamvumba. Ifoto: Rwanda Embassy in Tanzania.
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, (Rtd) Gen Patrick Nyamvumba yasabye abakinnyi ba Rayon kuzatsinda Singida Black Stars yo muri Tanzania. Icyakora bizayigora kuko yatsindiwe iwayo mu Rwanda, bituma amahirwe yo gutsindira imahanga agabanuka.

Kugira ngo itsinde neza, bizayisaba ko yatsinda byibura ibitego biriri cyangwa bakanganya nubwo nabyo bidatanga amahirwe menshi kuri yo.

Ambasaderi Nyamvumba yabwiye abakinnyi ba Rayon ko ikipe yabo ikomeye, ko badakwiye gutinya kuzatsinda Singida.

Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu tariki 27, Nzeri, 2025 uzaba ari uwo kwishyura mu mukino w’ijonjora mu marushanwa ya CAF Confederation Cup 2025.

Ambasaderi Nyamvumba ati: “Iyo mwaje hano ubwo namwe tuba tubashinzwe. Muzi icyo mwaje muhagarariye icyo twabifuriza n’icyo twabasaba, niba ari ibyago mwagize mugasitara i Kigali ubu mufite amahirwe yo kwerekana ko icyo gice mwakirenga”.

Yababwiye ko  Singida ari ikipe ikomeye ariko ko nanone bagomba kwigirira icyizere, bagakorana imbaraga ntibisuzugure ngo bumve ko bazatsindw.

Intsinzi niyo yabasabye yonyine, ababwira ko nk’abakinnyi b’Abanyarwanda bakwiye guharanira gutsinda.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be witwa Serumogo Alt Omar yavuze ko bishimiye uburyo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yabateye akanyabugabo, avuga ko abakinnyi bagenzi be biteguye kuzitwara neza aho bukera.

Ati: “Twishimiye uburyo muje kuduha iyo morale. Ni ibintu byiza navuga ko kugeza ubu turiteguye kugira ngo dutange ibyo dusabwa 100% kandi mubyo twiyemeje harimo ko twakuramo Singida kugira ngo dukomeze mu irushanwa.”

Umukino uheruka hagati y’amakipe yombi wabaye mu mpera z’Icyumweru gishize, urangira Singida Black Stars itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Marouf Tchakei.

#CAFCC / #SBSRAY

Ambasaderi w’u Rwanda i Dar es Salaam muri Tanzania, Général Patrick NYAMVUMBA yasuye umwiherero wa Rayon Sports…

Yibukije abakinnyi ko gutsindwa umukino ubanza bitavuze ko gukomeza bidashoboka.

Yababwiye ko no ku rugamba rwa Gisirikare bibaho gutsindwa… pic.twitter.com/0jLJvK0ZBI

— Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 25, 2025

TAGGED:featuredIkipeNyamvumbaRayonRwandaSingidaUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amaze Gukura Toni 20 Za Pulasitiki Muri Nyabarongo
Next Article Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?