Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika: Abanyarwanda Babwiwe Ko Bakungukira Mu Gushora Iwabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Amerika: Abanyarwanda Babwiwe Ko Bakungukira Mu Gushora Iwabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2025 9:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yabasabye kuza iwabo bakahashora
SHARE

Texas haherutse kubera Ihuriro Nyarwanda ryiswe  Rwanda Convention 2025, kikaba igikorwa cyavugiwemo byinshi birimo no gusaba abatuye muri gihugu kwibuka ko u Rwanda rukeneye ko barushoramo.

Michelle Umurungi usanzwe ushinzwe ishami rya RDB rishinzwe kureshya abashoramari yavuze ko mu Rwanda hari henshi umuntu yashora, atanga urugero rw’ubuhinzi.

Kuri we, ubuhinzi ni urutirigongo rw’ubukungu bw’u Rwanda kuko ababukoramo bangana na 70% by’abafite akazi bose.

Ati: “ U Rwanda rukeneye gushora henshi mu bukungu bwarwo. Hamwe muriho ni mu buhinzi kuko ari nabwo bukoresha abantu benshi. Ababukoramo muri iki gihe bangana na 70% by’abakora mu nzego zose z’ubukungu”.

Umurungi avuga ko ikibazo ubuhinzi bufite ari uko bukiri ubwa gakondo, bugikoresha isuka n’agataro, bugakorerwa ku buso buto, bigatubya umusaruro.

Kubuvugurura bukaba ubwa kijyambere, kuri we byazamura umusaruro haba mu biribwa ngangurarugo haba no mu bihingwa ngengabukungu.

Mu kureshya Abanyarwanda baba iyo muri Amerika cyangwa abandi bumva bashora mu Rwanda, Michelle Umurungi avuga ko hamwe muho bashora mu buhinzi, ari mu gutunganya umusaruro wabwo, ibyo bita agro-processing.

Ubu ni uburyo abashoramari bashinga inganda zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, ibigori bigakorwamo ifu, amata agakorwamo ifu…, ibyasaruwe bigahindurirwa imiterere kugira ngo bigirire benshi akamaro kandi bihunikwe mu buryo burambye.

Mu Rwanda hari ubuso bwa hegitari Miliyoni 1.5 bwera ariko butarabyazwa umusaruro wo ku rwego rwo hejuru, ubwo buso bukaba bukeneye uwabuha agaciro ko hejuru kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi uve kuri 40% uzamuke bifatika.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB avuga ko hari henshi abashoramari bashobora gushyira amafaranga yabo, bigafasha mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi wongererwa agaciro, agatanga urugero mu kwenga inanasi zikavamo umutobe  no gutunganya ibindi bihingwa.

Tuvuze gato ku inanasi, abasomyi bamenye ko Akarere ka mbere zeramo ari Gakenke, muri ko zikaba ziteye ku buso bwa Hegitari 1,250.

Umurungi yabwiye Abanyarwanda baba muri Amerika n’abandi bari bamuteze  amatwi ko intego ari uko nyuma yo kwihaza mu biribwa n’ibinyobwa, u Rwanda rwatangira no kuhereza hanze ibyo rusarura.

Yatanze urugero rw’urusenda, avuga ko ubwo we na bagenzi be baheruka mu Bushinwa, basanze urusenda nyarwanda rukunzwe, aboneraho kubwira abamuteze amatwi ko gushora mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo nabyo byunguka.

Mu kiganiro cye, yasabye urubyiruko kutumva ko ubuhinzi ari ubw’abakuze, ahubwo rukumva ko narwo byarugirira akamaro karambye kuko ari rwo rufite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo byazarufasha mu kubyaza ubuhinzi umusaruro.

Umunyarwanda uyobora ihuriro rya bagenzi be baba muri Amerika witwa Yehoyada Mbangukira yavuze ko hagati y’itariki 06 n’itariki 09, Kanama, 2026 Abanyarwanda baba muri Amerika bazaza mu Rwanda kuhagirira Ihuriro nk’iri.

Ati: “ Abenshi muri mwe ngiye kubagezaho amakuru meza y’uko hari gahunda yo kugaruka imuhira twise Rwanda Diaspora Homecoming. Ndagira ngo muve hano muzi ko hagati y’itariki 06 n’itariki 09, Kanama, 2026, tuzahurira i Kigali”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Patrick Nduhungirehe watanze ikiganiro cyarangizaga iri huriro nyarwanda ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Amerika, yavuze ko ‘burya u Rwanda ari igihugu cy’imigisha’.

Ati: “ u Rwanda ni igihugu cyiza. Ubu turangije iri huriro ryacu ry’umwaka wa 2025 kandi twizeye ko Imana izakomeza kubana natwe no mu yandi mahuriro nk’aya tuzagirana mu gihe kiri imbere. Mbashimiye ko twabanye, ahasigaye ni ah’ubutaha”.

Ibi ni nabyo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Prof Mathilde Mukantabana yakomojeho muri ijambo rye, avuga ko Imana ikunda Abanyarwanda.

Avuga ko mu byo bakora byose, bakwiye gushyira Imana imbere, ntibirare ngo bumve ko ari bo bigize.

TAGGED:AmerikafeaturedNduhungireheUbuhinziUbukunguUmurungi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Yaribwirije Atera Ibiti 2,470 Ku Nkengero Z’Umuhanda Kivu Belt
Next Article Ingabire Agiye Kuburana Ku Ifungwa N’Ifungurwa By’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?