Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika: Imyigaragambyo Y’Abanyeshuri Ba Kaminuza Iri Gufata Indi Ntera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika: Imyigaragambyo Y’Abanyeshuri Ba Kaminuza Iri Gufata Indi Ntera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2024 3:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi muri Leta zitandukanye zigize Amerika bari muri ‘operations’ zo gufata abanyeshuri bo muri za Kaminuza bigaragambya bamagana intambara Israel( inshuti y’Amerika) yatangije kandi igikomeje muri Gaza.

CBS ivuga ko hamaze gufungwa abanyeshuri 108 bo muri Kaminuza z’i Los Angeles no muri Boston.

Abo banyeshuri biganjemo abo muri Kaminuza yitwa University of Southern California (USC) kuko abafashwe kugeza ubu ari abantu 93.

Hirya no hino muri  Amerika abanyeshuri bari kwamagana intambara ya Israel muri Gaza bakavuga ko ibiri kuhakorerwa birenze kuba ari intambara ahubwo byanakwitwa Jenoside.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko hari urwango ruri kwiyongera hagati y’abanyeshuri b’Abayahudi n’Ababisilamu biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza zo muri iki gihugu bamaze iminsi baranze amasomo, bahitamo gushinga amahema imbere mu bigo bigaho, akaba ari yo bararamo, bariramo…mbese ayo mahema niyo yahindutse mu rugo.

Bivuze ko batakitabira amasomo.

Abapolisi baje ari benshi ngo bakure abo banyeshuri mu busitani bwo muri Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika.

Baje bari ku mashevali( horses, chéveaux) kugira ngo abafashe gukura abo banyeshuri mu mihanda no mu byatsi by’aho bakambitse.

Si amashevali gusa ahubwo hari na kajugujugu za Polisi zaje guha umuburo abo banyueshuri, abapolisi bazirimo basaba abanyeshuri kuva muri ubwo busitani hakiri kare kuko ababyanze bagombaga gufatwa bagafungirwa ko barenze ku mabwiriza agenga ituze rusange.

Bigitangira byasaga n’ibyoroheje ariko biza gukomera ubwo abapolisi bashakaga gukura umugore mu byatsi ku ngufu, abandi banyeshuri bakabatera amacupa arimo amazi, bababwira bati: ‘ Mumureke, mumureke!’

Mu kwigaragambya kwabo, abanyeshuri b’izi Kaminuza bafite ibyapa bisaba ko Palestine ihabwa amahoro, Israel igasubira iwabo.

Kugeza ubu iyi myigaragambyo irakorwa mu mahoro ariko hari impungenge ko ishobora kuzavamo imidugararo ikomeye niba abo banyeshuri bakomeje kwinangira ntibave aho bashinze amahema.

Irebere uko bimeze hamwe na hamwe:

HAPPENING NOW: Mass chaos breaks out at college campuses across the United States as pro-Palestine protests intensify.

Columbia, Harvard, USC, University of Texas at Austin and others are getting swarmed by protesters.

Police at USC are taking out their batons as the… pic.twitter.com/D35wVTCiZ8

— Collin Rugg (@CollinRugg) April 24, 2024

TAGGED:AmerikafeaturedImyigaragambyoIntambaraKaminuzaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ahantu 326 Habaruwe Ko Hateza Akaga Kubera Ibiza
Next Article ‘Automatique’ Zemerewe Kujya Zikoresherezwaho Ibizamini Byo Gutwara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?