Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika: Kaminuza Yubatse Ikibumbano Cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi Rusange

Amerika: Kaminuza Yubatse Ikibumbano Cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2024 7:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kibuga cya Kaminuza ya Sacramento State University muri California hashyizwe ikibumbano cyo kwibutsa abahiga n’abahigisha n’abazasura iyi Kaminuza ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko iki kibumbano kizatahwa muri Mata, 2025 ubwo hazaba hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagati aho, muri imwe mu nzu mberabyombi z’iyi Kaminuza hari kubera inama mpuzamahanga yiga k’ukurwanya za Jenoside muri rusange n’iyakorewe Abatutsi by’umwihariko.

Abanyamateka bayitabiriye bigisha muri iyi Kaminuza bavuga ko kwigira ku mateka ari ingenzi mu kwirinda ko icyaha cya Jenoside cyakongera gukorwa aho ari ho hose ku isi.

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Ugirashebuja avuga ko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo gufasha abo mu biragano bishya( Nouvelles Générations) gukura bazi ibyabaye byasize igihugu ahabi, bityo bakabizibukira.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Kumenya ibyabaye biha bakiri bato gufata inshingano zo guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Jenoside yakorewe Abatutsi niyo abanyamateka muri rusange bemeranya ko yakozwe mu buryo butigeze buba ahandi hakozwe Jenoside ku isi.

Yakozwe n’Abanyarwanda bishe bagenzi babo bari baturanye, bavuga ururimi rumwe kandi banashyingiranywe.

Ni icyaha kandi cyakozwe mu gihe gito kuko mu minsi ijana ni ukuvuga guhera taliki 07, Mata  kugeza taliki 31, Nyakanga, 1994 Abatutsi bagera kuri miliyoni bishwe nabi.

Niyo Jenoside yabaye iya nyuma mu kinyejana cya 20, iya mbere yakiranze ikaba iyakorewe aba Nama n’aba Herero bo muri Namibia ikozwe n’Abadage hari hagati y’umwaka wa 1904 n’umwaka wa 1907.

Nubwo abanyamateka bo muri Kaminuza ya Sacramento State University bavuga ko kwiga amateka ari byo byarinda ko Jenoside yongera kubaho, si ko umwe mu bahanga muri Filozofiya witwaga Georg Wilhelm Friedrich Hegel wabayeho hagati y’umwaka wa  1770 n’umwaka wa  1831 yabyumvaga.

 

Hegel yari umufilozofe wo mu Budage

Hegel yigeze kuvuga ko icyo amateka-mu by’ukuri yigisha- ari uko ntacyo abantu bigeze bigira ku mateka.

Amagambo ye ni ukuri kw’amateka kuko kugeza ubu hamaze kubaho Jenoside nyinshi kandi ni kenshi nanone havuzwe ikiswe Never Again ariko ntibibuze abantu kumara abandi.

Bisa n’ibyavuzwe muri Bibiliya bivuga ko ‘umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’.

TAGGED:AbanyamatekaAmerikafeaturedJenosideKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abagore Babaruweho Ubutaka Bunini Kurusha Abagabo
Next Article Agira Uruhare Mu Bworozi Bw’Ingurube Mu Gihugu Binyuze Mu Guha Abandi Icyororo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?