Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo muri Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika Pete Hegseth avuga ko mu mavugurura ari imbere hazashyirwamo amabwiriza akakaye atemerera umusirikare wese kugira ibilo byinshi.
Bikubiye mubyo aherutse kubwira abagaba bakuru b’ingabo yari yahamagaje ngo bahurire ahitwa Quantico muri Leta ya Virginia ababwire akamuri ku mutima.
Mu kiganiro yabagejejeho, yababwiye ko Amerika idakeneye abasirikare bazahajwe n’ibilo byinshi ariko cyanecyane abasirikare bakuru barimo na ba Jenerali.
NBS isubiramo ibyo yavuze, yanditse iti: “ Birababaje iyo urebye ukuntu ingabo zacu zifite ibikoresho n’ubuhanga ariko ugasanga abasirikare bagiye kwicwa n’umubyibuho.”
Avuga ko umubyibuho ukabije mu ngabo no mu bagaba bazo utesha agaciro igihugu gifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku isi.
Yatangaje ko buri musirikare agiye kujya azindukira muri siporo kandi ibyo bikagenzurwa n’abamuyobora urwego yaba akoramo rwose.
Ba Jenerali nabo bazategekwa ko byibura inshuro ebyiri mu mwaka bazajya bakoresha ikizamini cya muganga cyerekana ko ibilo byabo bijyanye n’imyaka yabo, uburebure n’inshingano bahabwa n’igisirikare.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izatangira neza mu mwaka wa 2026 ku ngabo zose haba izirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.
Icyakora, Hegseth avuga ko imyitozo yo gukomeza imikaya izoroshywa ku bagore mu rugero runaka kugira ngo batavunishwa n’imiterere y’umubiri wabo.
