Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yafatiye Ibihano Abayobozi Bakomeye Ba Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yafatiye Ibihano Abayobozi Bakomeye Ba Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2021 10:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano bijyanye n’ingendo bamwe mu bayobozi ba Uganda, bashinjwa kuba inyuma y’ibikorwa bijyanye n’amatora ya perezida aheruka, byibasiye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga Antony J. Blinken, yatangaje ko Guverinoma ya Uganda mu matora aheruka yapfobeje demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Uyu munsi ntangaje ibihano bijyanye na viza ku bo bikekwa ko babikoze cyangwa bagize uruhare mu kubangamira urugendo rwa demokarasi muri Uganda, haba mu matora yabaye ku wa 14 Mutarama no mu bikorwa byo kwiyamamaza byayabanjirije.”

Ntabwo amazina y’abafatiwe ibyo bihano yatangajwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Blinken yavuze ko Guverinoma ya Uganda yagaragaje ugusubira inyuma muri demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho abakandida bigenga bahohotewe bikomeye, bagatabwa muri yombi, benshi bagafungwa bazira amaherere, nta cyaha na kimwe bashinjwa.

Hari benshi bakivugwa ko bapfuye muri ibyo bihe, n’abatawe muri yombi imiryango yabo yaburiye irengero.

Yakomeje ati “Aya matora ntabwo yigengaga cyangwa ngo abe ari mu mucyo. Ariko turakomeza gusaba impande bireba kwirinda ubugizi bwa nabi no kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe.”

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wari uhanganye na Perezida Museveni, aheruka gutangaza ko hari abantu nibura 243 bashimuswe na guverinoma, baburiwe irengero.

Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986 ni we watsinze amatora. Ntabwo ararahirira iyo manda nshya.

- Advertisement -
TAGGED:Bobi WinefeaturedRobert KyagulanyiUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Béatrice Munyenyezi Wari Warahungiye Muri Amerika Yageze Mu Maboko Ya RIB
Next Article Padiri Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yafatiwe Mu Bufaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?