Mbere y’uko arangiza manda ye, Perezida w’Amerika Joe Biden yemereye Ukraine ibisasu bitegwa mu butaka bita anti-personnel land mines byo guturitsa ibifaro by’ingabo z’Uburusiya.
Ni uburyo Amerika ivuga ko buzafasha Ukraine gukoma imbere ibitero by’Uburusiya bukomeje kwinjira mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Umwe mu bakora mu buyobozi bukuru bw’Amerika avuga ko mu minsi mike iri imbere ubutegetsi bw’Amerika buzaba bwagejeje kuri Ukraine ibyo bikoresho by’intambara.
Andi makuru aremeza ko hari ibitero biri gutegurirwa kuzagabwa mu murwa mukuru wa Ukraine witwa Kyiv bityo ko n’abakozi ba Ambasade y’Amerika muri kiriya gihugu baba maso.
Itangazo riva muri Amerika rivuga ko ari ngombwa ko abakozi ba Ambasade nibabona bikomeye bazihisha ahabugenewe.
Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu byombi byarasanyeho bikoresheje za drones ariko nta muntu watangajwe ko yabiguyemo.
BBC ivuga ko Uburusiya nabwo bufite ziriya missiles kandi bwatangiye kuzitega muri Ukraine ariko yo yari itari yazibonye zihagije.
Ubutegetsi bwa Biden bwari bwaratinze kuzitanga bwirinda ko byagaragara nabi mu maso y’umuryango mpuzamahanga kuko zisanzwe zitegwa ahantu ziba zishobora no guhitana abasivili.
Ukraine yazihawe nyuma yo kwemerera Amerika ko ‘zitazaterwa’ ahantu hatuwe cyangwa hagendwa na benshi.
Ubutegetsi bwa Biden bwanzuye ko Ukraine izihabwa kugira ngo bikorwe butarava muri Maison Blanche.
Taliki 20, Mutarama, 2025 nibwo Biden azava ku butegetsi asimburwe na Donald Trump uherutse kubitorerwa.
Hagati aho kandi Amerika yahaye Ukraine imbuda zirasa misssiles mu Burusiya kure cyane.
Zishobora kurasa mu ntera ya kilometero 300 uvuye aho igisasu gihagurukiye.
Ibyo Amerika iri gukora muri iki gihe byarakaje Uburusiya butangaza ko ibyo iri gukora muri iki gihe biri kwenyegeza umuriro uzavamo intambara ikomeye kurushaho.