Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yahaye Ukraine Mines Zo Guturitsa Ibifaro By’Uburusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahaye Ukraine Mines Zo Guturitsa Ibifaro By’Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2024 2:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mbere y’uko arangiza manda ye, Perezida w’Amerika Joe Biden yemereye Ukraine ibisasu bitegwa mu butaka bita anti-personnel land mines byo guturitsa ibifaro by’ingabo z’Uburusiya.

Ni uburyo Amerika ivuga ko buzafasha Ukraine gukoma imbere ibitero by’Uburusiya bukomeje kwinjira mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Umwe mu bakora mu buyobozi bukuru bw’Amerika avuga ko mu minsi mike iri imbere ubutegetsi bw’Amerika buzaba bwagejeje kuri Ukraine ibyo bikoresho by’intambara.

Andi makuru aremeza ko hari ibitero biri gutegurirwa kuzagabwa mu murwa mukuru wa Ukraine witwa Kyiv bityo ko n’abakozi ba Ambasade y’Amerika muri kiriya gihugu baba maso.

Itangazo riva muri Amerika rivuga ko ari ngombwa ko abakozi ba Ambasade nibabona bikomeye bazihisha ahabugenewe.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu byombi byarasanyeho bikoresheje za drones ariko nta muntu watangajwe ko yabiguyemo.

BBC ivuga ko Uburusiya nabwo bufite ziriya missiles kandi bwatangiye kuzitega muri Ukraine ariko yo yari itari yazibonye zihagije.

Ubutegetsi bwa Biden bwari bwaratinze kuzitanga bwirinda ko byagaragara nabi mu maso y’umuryango mpuzamahanga kuko zisanzwe zitegwa ahantu ziba zishobora no guhitana abasivili.

Ukraine yazihawe nyuma yo kwemerera Amerika ko ‘zitazaterwa’ ahantu hatuwe cyangwa hagendwa na benshi.

Ubutegetsi bwa Biden bwanzuye ko Ukraine izihabwa kugira ngo bikorwe butarava muri Maison Blanche.

Taliki 20, Mutarama, 2025 nibwo Biden azava ku butegetsi asimburwe na Donald Trump uherutse kubitorerwa.

Hagati aho kandi Amerika yahaye Ukraine imbuda zirasa misssiles mu Burusiya kure cyane.

Zishobora kurasa mu ntera ya kilometero 300 uvuye aho igisasu gihagurukiye.

Ibyo Amerika iri gukora muri iki gihe byarakaje Uburusiya butangaza ko ibyo iri gukora muri iki gihe biri kwenyegeza umuriro uzavamo intambara ikomeye kurushaho.

TAGGED:IbisasuMinesUburusiyaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashaka Kongera Avoka Rwohereza Mu Mahanga
Next Article Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Ruri Kuri 74%- Minisitiri W’Ubutegetsi Bw’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?