Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yavuze Ko Izivuna u Bushinwa Nibutera Taiwan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yavuze Ko Izivuna u Bushinwa Nibutera Taiwan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2022 5:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Joe Biden yavuze ko ingabo ze ziteguye kuzatabara Taiwan umunsi u Bushinwa bwayishojeho intambara.

Ni amagambo ashobora kuza gukomeza kurakaza u Bushinwa bwari bumaranye igihe umujinya bwatewe n’uko hari abayobozi bakuru b’Amerika bagiye gusura Taiwan.

Kwemera ko  Taiwan ari igihugu kigenga ni ikintu abayobozi b’u Bushinwa baba badashaka kumva.

Kuri bo Taiwan ni Intara y’u Bushinwa kandi isi yose ngo igomba kubyemera gutyo.

Nyuma y’uko  Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Madamu Nancy Pelosi asuye Taiwan, u Bushinwa bwararakaye bituma bwoherekza ingabo zabwo mu bice bitandatu bikikije Taiwan mu rwego rwo kuyishyira mu kato.

Bidatinze hari abandi bashingamategeko b’Amerika basuye Taiwan.

Byakomeje kongerera umujinya abategetsi b’i Beijing bavugaga ko biriya ari umwanduranyo kandi ko Amerika iri gushuka Taiwan kuko iramutse itewe yatereranwa.

Ibi ariko bisa n’aho byavugurujwe na Perezida Joe Biden wabwiye CBS News ko  igihugu cye kiteguye kuzabara Taiwan igihe cyose izaba itewe n’u Bushinwa.

Joe Biden ati: “ Yego ndagira ngo mbabwire ko Abanyamerika, abagabo n’abagore biteguye kuzatabara Taiwan igihe cyose izaba itewe n’u Bushinwa.”

Amerika ivuga ko u Bushinwa bugomba kumenya ko Taiwan ari igihugu kigomba kugira uko cyiyobora, bitabaye ngombwa ko gihora mu bwoba bwo guhabwa amabwiria n’u Bushinwa kitabikora kigafatirwa ibihano.

Ese u Bushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika?

N’ubwo Perezida w’Amerika avuga ko abaturage be n’ingabo zabo biteguye gufasha Taiwan igihe yaba itewe n’ingabo z’u Bushinwa, hari abavuga ko kujya mu ntambara n’u Bushinwa byaba ari icyemezo kibi.

Bavuga ko ari kibi haba kuri Amerika, ku Bushinwa no ku isi muri rusange.

Icyakora mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye yohereza abasirikare n’intwaro mu gace u Bushinwa bwabaga buri kotsamo Taiwan igitutu.

Amerika nk’igihugu gikomeye kandi cyumva ko gishobora gukora ibyo gishaka ku isi, ishobora kurwana n’u Bushinwa ariko ngo byaba ari ugukora imibare ishobora kutavamo umusaruro mwiza.

Uko bimeze kose, haramutse habaye intambara yeruye hagati y’u Bushinwa na Taiwan yaba ari karahabutaka.

Si ngombwa ko Amerika iyijyamo kugira ngo ihinduke intambara ikomeye.

Ubushinwa burusha imbaraga Taiwan, ariko nayo ni igihugu gifite intwaro zikomeye cyahawe n’Abanyamerika kandi kimaze imyaka myinshi kitegura intambara gishobora kugabwaho n’u Bushinwa.

N’ubwo u Bushinwa buhambaye kandi bukaba buruta kure cyane Taiwan haba mu bwinshi bw’abaturage no mu buso, byazagora u Bushiwa kwigarurira no gufata Taiwan bukayigira ingaruzwamuheto.

Ikindi isi iri gutinya muri iki gihe, ni ingaruka iyi ntambara yazagira no ku bukungu bwayo.

Kubera ko Amerika ishobora kuza gutabara Taiwan, bivuze ko yaba yiyemeje kurwana n’u Bushinwa.

Nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi, Amerika n’u Bushinwa biramutse bigize aho bihurira mu ntambara, byatuma ubukungu bw’isi muri rusange buzamba kuko n’ubundi busanzwe bwarahungabanye.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine igiye kumera amezi atandatu nayo ntiyoroheye abatuye isi.

Ubushinwa burwanye n’Amerika byateza ikibazo ndetse no ku rwego rw’ikoranabuhanga kuko isi ishobora kugura ibikoresho by’ibanze biyihenze cyane cyane za mudasobwa, telefoni zigendanwa, imodoka ndetse n’imikorere y’ibyogajuru igahinduka.

Urwangano Hagati Y’u Bushinwa Na Taiwan Rukomoka He?

TAGGED:AmerikaBushinwaIntambaraIsiTaiwan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abimuriwe Mu Busanza Bahawe Ibiribwa Ngo Babe Bisuganya
Next Article EAC: Igice Cy’Afurika Kibasiwe N’Abajura Bakoresha Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?