Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yohereje Muri Afurika Inkingo Za COVID-19 Zisaga Miliyoni 15
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Amerika Yohereje Muri Afurika Inkingo Za COVID-19 Zisaga Miliyoni 15

Last updated: 22 June 2021 1:45 pm
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kohereza muri Afurika inkingo za COVID-19 zisaga miliyoni 15, nk’igice cy’inkingo miliyoni 80 icyo gihugu giheruka kwemera gusaranganya n’amahanga bitarenze Kamena 2021.

Mu itangazo ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwasohoye kuri uyu wa Mbere, bwavuze ko mu ntangiro z’uku kwezi hatangajwe abagenewe miliyoni 25 za mbere zanatangiye koherezwa, iki cyiciro cya kabiri kikaba kireba inkingo miliyoni 55 zari zisigaye.

Riti “Muri izo nkingo zose, abafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abakora mu nzego z’ubuzima bagomba gukingirwa mu ba mbere, hashingiwe kuri gahunda z’ikingira mu bihugu.”

Muri izo nkingo zose, 75% zatanzwe binyuze muri gahunda mpuzamahanga irimo gufasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, COVAX, naho 25% zihabwa igihugu byugarijwe n’ubwandu bwinshi.

Kuri iki cyiciro miliyoni 41 zashyizwe muri COVAX, miliyoni 14 zigenerwa ibihugu birimo ibyo muri Afurika nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Kenya, Ghana, Cabo Verde, Misiri na Tunisia.

Mu nkingo zanyujijwe muri COVAX harimo miliyoni 14 zagenewe Amerika y’Epfo na Caraibe na miliyoni 16 zagenewe ibihugu byo muri Aziya birimo u Buhinde.

Ninaho habarizwa inkingo zigera kuri miliyoni 10 zagenewe Afurika, zikazagabanywa ibihugu bizatoranywa mu bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu gusaranganya icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’inkingo miliyoni 25 ku wa 3 Kamena, inkingo miliyoni 19 zanyujijwe muri COVAX.

Muri izo harimo izigera kuri miliyoni 5 zigenewe Afurika, na zo zigomba gusaranganywa ibihugu bizatoranywa mu bufatanye na AU.

Inkingo zisigaye zigera kuri miliyoni 6 zashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubwandu bwinshi byatoranyijwe, birimo na Misiri.

Ubutegetsi bwa Biden buheruka gutangaza ko buzagura izindi nkingo miliyoni 500 za Pfizer, zizahabwa ibihugu 92 bikennye, ibiri mu nzira y’amajyambere n’ibigize Afurika yunze Ubumwe.

Zose zizatangwa mbere ya Kamena 2022, harimo miliyoni 200 zigomba gutangwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rivuga ko kugira ngo COVID-19 ihagarikwe bihaye intego yo gufasha ibihugu gukingira nibura 10% by’abaturage bitarenze Nzeli, 40% mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira na 70% kugeza muri Kamena umwaka utaha.

Binyuze muri COVAX ibihugu 52 bya Afurika byatangiye gukingira COVID-19, nyamara ngo bimaze gutanga inkingo miliyoni 40 zonyine. Zihwanye na 2% by’abaturage bose ba Afurika.

Ni mu gihe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze gukingira hejuru ya 65% by’abantu bakuru, bahawe urukingo rumwe cyangwa ebyiri.

Mu kugerageza kuziba icyo cyuho, ibihugu bya Afurika biri mu rugendo rwo kubaka ibigo bizaba bikorerwamo inkingo za COVID-19 mu Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo.

TAGGED:COVID-19featuredJoe BidenUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jean Paul Kimonyo Wahoze Ari Umujyanama Wa Perezida Kagame Yahawe Inshingano Nshya
Next Article Nta Makuru Y’Uko Mu Rwanda Hari Ubwoko Bushya Bwa COVID-19: Minisitiri Ngamije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga

Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?