Guverinoma ya Angola yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2027 izaba yarangije gutegura inganda zizajya zitunganya diyama yose icukura.
Intego ni ukugwiza amafaranga ivana muri ubwo bucuruzi itiriwe yohereza ayo mabuye y’agaciro imahanga ngo bayiyatunganyirize.
Iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika bushyira Amajyepfo cyatangiye kubaka inganda zizatunganya ririya buye riri ahitwa Saurimo hakaba aha mbere aya mabuye acukurwa ku bwinshi kurusha ahandi muri Angola.
Muri aka gace hari uruganda rw’ikigo cya Leta gicukura iri buye kitwa Endiama.
Umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’iki kigo witwa Laureano Receado avuga ko igihugu kiri kubaka ubushobozi bwo kujya kitunganyiriza ririya buye bizwi ko riri muyahenze kurusha ayandi ku isi.
The Bloomberg yanditse ko Angola-isanzwe ari igihugu cya kabiri gicukura diyama nyinshi muri Afurika nyuma ya Botswana- yohereza diyama yayo nyinshi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ngo ibe ari ho itunganyirizwa, ikintu kiyihenda.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2027, Angola izaba icukura diyama ingana na ‘carats’ Miliyoni 17, ubu ikaba icukura izigera kuri 14.
Carat ni igipimo gikoreshwa mu gupima diyama nk’uko bakoresha litiro bapima ibisukika.
Binavugwa ko mu butaka bwacyo iki gihugu bubitse izindi Miliyoni 800, umubare munini wafasha igihugu kubona amadovize mu gihe kirekire.
Angola ni igihugu cya gatandatu ku isi gicukura diyama nyinshi, mu mwaka wa 2023 ikaba yarakinjirije Miliyari $ 1.5 yavuye muri carats Miliyoni 10 zagurishijwe icyo gihe.
Gucukura diyama bikorwa binyuze mu gucukura ubutaka iba ihishemo, bikajyanwa mu ruganda rubiyikuraho kugira ngo isigare yonyine ibone kozwa neza.
Hari izikurwa no mu migezi zatembanywe zivuye mu bice biba birimo ayo mabuye ku bwinshi.
Imashini zikomeye zishinzwe kuyoza no kuyitunganya zitwa X-ray machines n’ibindi binyabutabire nizo zikoreshwa mu koza iryo buye ry’agaciro kanini.
Igihugu cya mbere ku isi kibonekamo zahabu ni Uburusiya.
Ibindi ni Botswana, Canada na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Diyama zikoreshwa mu nganda zikora imirimbo ihenze cyane no gukoreshwa mu byuma bikoreshwa mu gukata ibindi.