Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2025 6:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma ya Angola yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2027 izaba yarangije gutegura inganda zizajya zitunganya diyama yose icukura.

Intego ni ukugwiza amafaranga ivana muri ubwo bucuruzi itiriwe yohereza ayo mabuye y’agaciro imahanga ngo bayiyatunganyirize.

Iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika bushyira Amajyepfo cyatangiye kubaka inganda zizatunganya ririya buye riri ahitwa Saurimo hakaba aha mbere aya mabuye acukurwa ku bwinshi kurusha ahandi muri Angola.

Muri aka gace hari uruganda rw’ikigo cya Leta gicukura iri buye kitwa Endiama.

Umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’iki kigo witwa Laureano Receado avuga ko igihugu kiri kubaka ubushobozi bwo kujya kitunganyiriza ririya buye bizwi ko riri muyahenze kurusha ayandi ku isi.

The Bloomberg yanditse ko Angola-isanzwe ari igihugu cya kabiri gicukura diyama nyinshi muri Afurika nyuma ya Botswana- yohereza diyama yayo nyinshi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ngo ibe ari ho itunganyirizwa, ikintu kiyihenda.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2027, Angola izaba icukura diyama ingana na ‘carats’ Miliyoni 17, ubu ikaba icukura izigera kuri 14.

Carat ni igipimo gikoreshwa mu gupima diyama nk’uko bakoresha litiro bapima ibisukika.

Binavugwa ko mu butaka bwacyo iki gihugu bubitse izindi Miliyoni 800, umubare munini wafasha igihugu kubona amadovize mu gihe kirekire.

Angola ni igihugu cya gatandatu ku isi gicukura diyama nyinshi, mu mwaka wa 2023 ikaba yarakinjirije Miliyari $ 1.5 yavuye muri carats Miliyoni 10 zagurishijwe icyo gihe.

Gucukura diyama bikorwa binyuze mu gucukura ubutaka iba ihishemo, bikajyanwa mu ruganda rubiyikuraho kugira ngo isigare yonyine ibone kozwa neza.

Hari izikurwa no mu migezi zatembanywe zivuye mu bice biba birimo ayo mabuye ku bwinshi.

Imashini zikomeye zishinzwe kuyoza no kuyitunganya zitwa X-ray machines n’ibindi binyabutabire nizo zikoreshwa mu koza iryo buye ry’agaciro kanini.

Igihugu cya mbere ku isi kibonekamo zahabu ni Uburusiya.

Ibindi ni Botswana, Canada na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Diyama zikoreshwa mu nganda zikora imirimbo ihenze cyane no gukoreshwa mu byuma bikoreshwa mu gukata ibindi.

TAGGED:AfurikaDiyamafeaturedImariUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?