Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola ivuga ko iri gukora uko ishoboye ngo abahagarariye M23 bazemere kuganira n’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma y’uko ibiganiro byari bube kuri uyu wa Kabiri bipfubye.
Byapfubye ubwo M23 yatangazaga ko abantu bayo batazitabira ibiganiro na Kinshasa kandi abayobozi bayo barafatiwe ibihano n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Mu bayobozi bayo batanu bafatiwe ibihano barimo Perezida wayo, Bertrand Bisiimwa.
N’ubwo ari uko bihagaze kugeza ubu, Angola nk’umuhuza ivuga ko nta rirarenga, ko iri gukora uko ishoboye ngo M23 izaganire n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Angola yacishije itangazo kuri X rigira iti: “Guverinoma ya Angola, mu bubasha bwayo nk’umuhuza, irakora ibishoboka kugira ngo iyi nama ibe vuba. Dushimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.”
Ubwo M23 yatangazaga ko itazitabira biriya biganiro, Umuvugizi wayo Kanyuka Lawrence yavuze ko mu miberere nk’iriya, nta biganiro umutwe avugira wakwitabira.
Mouvément du 23, Mars( M23) yemeza ko ibyo abo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakoze byahaye ubuyobozi bwa DRC uburyo bwo gukomeza ubushotoranyi kuri wo.
Mbere y’uko M23 itangaza ko itazitabira biriya biganiro, uruhande rwa Leta ya DRC rwo rwari rwarangije kohereza intumwa zarwo muri Angola ziyobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba, bigakekwa ko ari we ‘ushobora’ kuzasimbura Félix Tshisekedi.
Amakuru yaramutse kuri uyu wa Gatatu ni ay’uko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar ku butumire bw’’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar rivuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) byo gushakira umutekano Akarere kandi ukaba urambye.