Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Angola Irashaka Uko M23 Yakwemera Kuganira Na Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Angola Irashaka Uko M23 Yakwemera Kuganira Na Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 March 2025 10:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tete Antonio ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Angola.
SHARE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola ivuga ko iri gukora uko ishoboye ngo abahagarariye M23 bazemere kuganira n’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma y’uko ibiganiro byari bube kuri uyu wa Kabiri bipfubye.

Byapfubye ubwo M23 yatangazaga ko abantu bayo batazitabira ibiganiro na Kinshasa kandi abayobozi bayo barafatiwe ibihano n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Mu bayobozi bayo batanu bafatiwe ibihano barimo Perezida wayo, Bertrand Bisiimwa.

N’ubwo ari uko bihagaze kugeza ubu, Angola nk’umuhuza ivuga ko nta rirarenga, ko iri gukora uko ishoboye ngo M23 izaganire n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Angola yacishije itangazo kuri X rigira iti:  “Guverinoma ya Angola, mu bubasha bwayo nk’umuhuza, irakora ibishoboka kugira ngo iyi nama ibe vuba. Dushimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.”

Ubwo M23 yatangazaga ko itazitabira biriya biganiro, Umuvugizi wayo Kanyuka Lawrence yavuze ko mu miberere nk’iriya, nta biganiro umutwe avugira wakwitabira.

Mouvément du 23, Mars( M23) yemeza ko ibyo abo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakoze byahaye ubuyobozi bwa DRC uburyo bwo gukomeza ubushotoranyi kuri wo.

Mbere y’uko M23 itangaza ko itazitabira biriya biganiro, uruhande rwa Leta ya DRC rwo rwari rwarangije kohereza intumwa zarwo muri Angola ziyobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba, bigakekwa ko ari we ‘ushobora’ kuzasimbura Félix Tshisekedi.

Amakuru yaramutse kuri uyu wa Gatatu ni ay’uko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar ku butumire bw’’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar rivuga ko Abakuru b’ibihugu byombi  bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) byo gushakira umutekano Akarere kandi ukaba urambye.

 

TAGGED:Angola. M23DRCfeaturedIntumwaKinshasa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tugaruye Intambara Ikomeye Kuri Hamas- Netanyahu
Next Article The Ben Yibarutse Imfura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?